Turi ku tariki ya 18 Ugushyingo 2025. Ni umunsi wa 322 mu minsi igize umwaka Hasigaye iminsi 43 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Maroc barizihiza ubwigenge babonye bigobotoye ubukoloni bwa Espagne n’ubw’u Bufaransa mu gihe Lativia ho bizihiza ubwo babonye bigobotoye ubukoloni bw’u Burusiya.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1905: U Buyapani bwatangiye gukoloniza Koreya.
1977: Ambasade ya Misiri mu Bugereki yatewe n’Abanyeshuri b’Abanye-Palestine.
1992: Hafashwe toni enye za cocaine mu ndege yavaga muri Colombia igana mu Birwa bya Maurice.
Mu muziki
2006: Mu kumenyekanisha Album yise “Kingdom Come”, Jay-Z yifashishije indege yihariye abasha kuririmbira mu mijyi irindwi yo muri Amerika mu munsi umwe aho buri hantu yakoreshaga iminota 30.
Abavutse
1922: Luis Somoza Debayle wabaye perezida wa 70 wa Nicaragua.
1945: Mahinda Rajapaksa wayoboye Sri Lanka.
1997: Robert Sánchez, umunya Espagne ukina mu izamu ry’ikipe ya Chelsea mu Bwongereza.
Abapfuye
1991: Gustáv Husák, wabaye perezida wa cyenda wa Tchécoslovaquie.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!