00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tariki ya 18 Kanama

Yanditswe na IGIHE
Kuya 18 August 2026 saa 07:36
Yasuwe :

Turi ku wa 18 Kanama 2026.
Ni umunsi wa 229 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 135 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Ni Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Ubushakashatsi kuri Kanseri y’Ibere.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
2017: Perezida Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda nyuma yo gutsinda amatora rusange ku majwi 98.8 %.
1917: Umujyi wa Thessaloniki mu Bugereki wibasiwe n’inkongi y’umuriro isenya ahangana na 32% by’uwo mujyi ndetse abagera ku bihumbi 70 basigara badafite (…)

Turi ku wa 18 Kanama 2026.

Ni umunsi wa 229 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 135 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.

Ni Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Ubushakashatsi kuri Kanseri y’Ibere.

Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

2017: Perezida Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda nyuma yo gutsinda amatora rusange ku majwi 98.8 %.

1917: Umujyi wa Thessaloniki mu Bugereki wibasiwe n’inkongi y’umuriro isenya ahangana na 32% by’uwo mujyi ndetse abagera ku bihumbi 70 basigara badafite aho kurambika umusaya bafite.

2005: Indonésie yibasiwe n’ibura ry’umuriro rikomeye, bishyira abantu babarirwa muri miliyoni 100 mu kizima.

2008: Pervez Musharraf wayoboraga Pakistan yareguye ava ku butegetsi, nyuma y’uko ashyizweho igitutu cyo gutakarizwa icyizere.

Mu muziki

2017: Taylor Swift yasibye post zose yari afite ku mbuga nkoranyambaga ze. Nyuma y’iminsi yahise ashyiraho amashusho agaragaza inzoka ahita ateguza indirimbo nshya yise “Look What You Made Me Do” yasohotse ku wa 25 Kanama.

Abavutse

1935: Hifikepunye Pohamba wabaye perezida wa kabiri wa Namibie.

1997: Renato Sanches, umunya-Portugal wamenyekanye mu makipe y’umupira w’amaguru mu Budage no mu Bufaransa.

Abapfuye

1998: Persis Khambatta wabaye nyampinga w’u Buhinde.

2018: Kofi Annan, Umunya-Ghana wabaye Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages