Turi ku wa 18 Kamena 2026.
Ni Umunsi Mpuzamahanga wo kurwanya imvugo zibiba urwango.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
2002: U Rwanda rwatangije Inkiko Gacaca hagamijwe kuburanisha abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
2012: Inkiko Gacaca zarangije imirimo yazo nyuma y’imyaka 10 zitangiye gucira imanza abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
1994: Minisitiri Karemera yandikiye Umuyobozi w’Ingabo ku Gisenyi amubwira uko bazica Abatutsi mu Bisesero.
2020: Inama y’Abaminisitiri yagejejweho imyiteguro yo kwakira Inama y’Abakuru b’lbihugu na za Guverinoma b’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Icyongereza (CHOGM). Iyi nama yabereye mu Rwanda hagati ya tari 20 na 25 Kamena 2022.
2006: Kazakhstan yamuritse icyogajuru cyayo cya mbere igiha izina rya KazSat-1 aho cyagombaga kujya kiyifasha mu by’itumanaho.
Mu muziki
2018: Uyu munsi yari inkuru y’akababaro ku bakunzi ba XXXTentacion wari ufite imyaka 20 akanaba mu baraperi bari bakunzwe, ubwo yicwaga arashwe ari gusohoka mu modoka muri Leta ya Florida.
Abavutse
1942: Thabo Mbeki wabaye perezida wa kabiri wa Afurika y’Epfo.
1994: Havutse umuraperi Takeoff wanabarizwaga mu itsinda rya Migos na we waje kwicwa arashwe mu 2022.
Abapfuye
1937: Gaston Doumergue wayoboye u Bufaransa.
2011: Frederick Chiluba wabaye perezida wa kabiri wa Zambia.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!