Tariki ya 16 Ukuboza 2013 ni umunsi wa 350 w’umwaka ubura iminsi 15 ngo ugere ku musozo.
Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1431 : Henri VI w’u Bwongereza yimitswe kuba umuwami w’u Bufaransa
1653 : Oliver Cromwell yagizwe umurinzi w’u Bwongereza, Ecossa na Irlande
1740 : Frédéric II wa Prusse yigaruriye Silésie.
1773 : Habaye icyitwa “ Boston Tea-Party’ aho abaturage ba Amerika bafashe ubwato bw’Abongereza bwari buvuye kubazanira ibicuruzwa hirengagijwe ibyo mu gihugu cyabo bakabumena mu nyanja.
1838 : Habaye intambara yahuje aba Boers bahangana n’aba Zoulous bo muri Afurika y’Epfo.
1880 : Ubwoko bw’aba ntibwishimiraga ko Abongereza bigarurira Afurika y’Epfo.
1969 : Mu Bwongereza, amakomini yavanyeho igihano cy’urupfu
1971 : Bangladesh yabanye ubwigenge
1990 : Jean-Bertrand Aristide yatsinze amatora yo kuba perezida wa Haïti.
1991 : Kazakhstan yabonye ubwigenge iva muri leta z’ Abasoviyete
1920 :Umutingito wa Haiyuan wahitanye abantu basaga ibihumbi 240 mu ntara ya Gansu mu Bushinwa.
Bimwe mu bihangange byavutse kuri iyi tariki
1485 : Catherine wa Aragon, umugore wa mbere w’umwami Heneriko VIII w’u Bwongereza
1790 : Léopold I , umwami w’u Bubiligi

1888 : Alexandre I, umwami wa de Yougoslavie
Bimwe mu bihangange byapfuye kuri iyi tariki
1672 : Jean II Casimir Vasa,umwami wa Pologne
1913 : Mariano Rampolla del Tindaro,umukaridinali w’Umutaliyani wabaye umunyamabanga wa leta ya Vatikani
1945 : Giovanni Agnelli,umunyenganda washinze uruganda rwa FIAT
TANGA IGITEKEREZO