00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tariki ya 16 Ugushyingo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 16 November 2025 saa 08:20
Yasuwe :

Turi ku wa 16 Ugushyingo 2025. Ni umunsi wa 320 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 45 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Ni umunsi mpuzamahanga wahariwe kugira imbabazi.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka.
1940: Muri Jenoside yakorewe Abayahudi, “Holocaust”, Aba-Nazi bigaruriye Pologne.
1945: Hashinzwe Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi, Ubumenyi n’Umuco, UNESCO.
2000: Nyuma y’intambara yahuje Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Vietnam, Perezida Bill Clinton (…)

Turi ku wa 16 Ugushyingo 2025. Ni umunsi wa 320 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 45 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.

Ni umunsi mpuzamahanga wahariwe kugira imbabazi.

Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka.

1940: Muri Jenoside yakorewe Abayahudi, “Holocaust”, Aba-Nazi bigaruriye Pologne.

1945: Hashinzwe Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi, Ubumenyi n’Umuco, UNESCO.

2000: Nyuma y’intambara yahuje Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Vietnam, Perezida Bill Clinton yabaye uwa mbere wa Amerika wongeye gukandagiza ikirenge cye ku butaka bwa Vietnam.

2022: NASA yatangije ku mugaragaro umushinga ugamije kuzageza umushakashatsi w’umugore wa mbere ku Kwezi hamwe n’umugabo w’umwirabura nyuma y’uko bwa mbere hagiyeyo Neil Armstrong na Edwin Aldrin Buzz bahakandagiye ku wa 20 Nyakanga 1969.

Mu muziki

1996: Itsinda The Beatles ryaciye agahigo ko kugira Album eshatu zose zikunzwe kurusha izindi mu gihe cy’umwaka umwe mu ruhererekane rw’izo bari bise Anthology 1,2 na 3.

Abavutse

1904: Nnamdi Azikiwe wabaye perezida wa mbere wa Nigeria.

1955: Guillermo Lasso wayoboye Equateur.

1997: Bruno Guimarães, Umunya-Brésil ukinira Newcastle mu Bwongereza.

Abapfuye

2006: Milton Friedman, umunyamerika w’impuguke mu bukungu wanabiherewe igihembo cyitiriwe Nobel.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages