Turi ku wa 16 Nyakanga 2026.
Ni umunsi wa 197 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 168 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Ni Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Inyamaswa zikorerwaho igerageza ry’imiti n’inkingo.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1931: Umwami w’Abami wa Ethiope, Haile Selassie yashyize umukono ku Itegekonshinga rfya mbere ry’icyo gihugu.
1950: Uruguay yegukanye Igikombe cy’Isi itsinzwe Brésil ibitego 2–1 mu mukino wiswe “Maracanazo.”
1979: Ahmed Hassan al-Bakr yeguye ku nshingano zo kuyobora Iraq asimburwa na Saddam Hussein.
1999: Umuhungu wa John Kennedy wahoze ayobora Amerika, John F. Kennedy Jr. we n’umugore we hamwe na mushiki we baguye mu mpanuka y’indege yari atwaye.
2019: Inyubako ya Kesarbaug yari imaze imyaka 100 yubatswe mu Buhinde, yarahirimye abantu 10 bahasiga ubuzima.
Mu muziki
2009: Abantu babiri bagwiriwe n’urubyiniro Madonna yagombaga gutaramiraho i Marseille kuri Sitade ya Velodrome, barapfa hakomereka n’abandi batandatu mu barwubakaga.
Abavutse
1968: Larry Sanger uri mu bashinze urubuga rwa Wikipedia.
1989: Havutse Gareth Bale wamenyekanye cyane mu Ikipe ya Real Madrid muri Espagne.
1990: Havutse Wizkid, umunya-Nigeria wubatse izina mu muziki wa Afurika no ku Isi muri rudsange.
Abapfuye
1915: Ellen G. White, umwanditsi w’ibitabo w’Umunyamerika uri mu bashinze Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi.
1982: Charles Robberts Swart wabaye perezida wa mbere wa Afurika y’Epfo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!