Turi ku wa 15 Nzeri 2026.
Ni umunsi wa 258 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 107 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Ni Umunsi Mpuzamahanga wa Demokarasi.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
2021: Ku bufatanye n’ingabo za Mozambique, ingabo z’u Rwanda zabohoje abagore n’abakobwa barimo n’abatewe inda bari barashimuswe n’ibyihebe by’i Cabo Delgado.
1935: Abayahudi bafite ubwenegihugu bw’u Budage barabwambuwe, hashyirwaho n’itegeko ribuza ishyingiranwa hagati yabo n’Abadage.
1952: Umuryango w’Abibumbye wanzuye ko Eritrea igengwa na Ethiopia.
1963: Ahmed Ben Bella yatorewe kuyobora Algeria.
Mu muziki
2007: Soulja Boy wari afite imyaka 17 n’ukwezi kumwe, yabaye ukiri muto wa mbere ugize indirimbo iyoboye izikunwe kuri Billboard Hot 100 abikesha "Crank That."
Abavutse
1944: Havutse Yoweri Kaguta Museveni uyobora Uganda kuva mu 1986.
1951: Fred Seibert, Umunyamerika uru mu bashinze televiziyo ya MTV.
1953: Margie Moran ukomoka muri Philippines aho yanabaye Miss Universe mu 1973.
1984: Havutse Prince Harry wujuje imyaka 42.
1995: Havutse David Raya, umunyezamu w’Ikipe ya Arsenal mu Bwongereza.
Abapfuye
1973: Umwami wa Suède, Gustaf VI Adolf, yaratanze.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!