Turi ku wa 15 Nyakanga 2026.
Ni umunsi wa 196 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 169 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Ni Umunsi Mpuzamahanga w’Ubumenyi mu Rubyiruko.
Ni umunsi kandi wuzuza 100 mu yahariwe kwibuka no kunamira abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
2006: Hatangijwe urubuga nkoranyambaga rwa Twitter, ubu rusigaye rwitwa X rukanaba mu zikoreshwa cyane ku Isi.
2018: Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa yegukanye Igikombe cy’Isi ku nshuro ya kabiri, itsinze iya Croatie ibitego 4-2.
2024: Abanyarwanda basaga miliyoni icyenda bazindukiye mu matora y’Umukuru w’Igihugu n’Abadepite.
Mu muziki
1985: Ibinyamakuru bya Playboy na Penthouse byashyize hanze amafoto y’ubwambure bw’umuhanzi Madonna, amafoto yari yarafashwe mu 1977 uyu muhanzi agitangira kuba icyamamare.
Abavutse
1953: Jean-Bertrand Aristide wayoboye Haiti.
1996: Havutse Vivianne Miedema wamenyekanye mu Ikipe ya Arsenal na Manchester City.
Abapfuye
1979: Gustavo Díaz Ordaz wayoboye Mexique.
1997: Hapfuye Gianni Versace, umutaliyani washinze uruganda rwa Versace ruzwiho imyambaro n’ibindi bijyanye n’imideri byihagazeho.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!