Turi ku wa 16 Kanama 2026.
Ni umunsi wa 226 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 138 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Umunsi Mwiza ku bizihiza Isubira mu Ijuru rya Bikiramariya.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1982: Bikiramariya yabonekeye abakobwa batatu i Kibeho.
1947: U Buhinde bwabonye ubwigenge bwigobotoye ubukoloni bw’u Bwongereza bwari bumaze imyaka hafi 190. U Buhinde bwahise buninjira mu muryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Icyongereza, Commonwealth of Nations.
1948: Hashyizweho Repubulika ya mbere ya Koreya y’Epfo.
1960: Repubulika ya Congo yabonye ubwigenge yigobotoye ubukoloni bw’u Bufaransa.
1975: Sheikh Mujibur Rahman wayoboraga Bangladeshi yicanwe n’abo mu muryango mu gitero cyamuhiritse ku butegetsi.
1998: Ikigo cya Apple cyamuritse mudasobwa ya the iMac.
2021: Abatalibani bafashe umurwa mukuru wa Afghanistan, Kabul ndetse Ashraf Ghani wayoboraga icyo gihugu ahita ahunga.
Mu muziki
2015: Gatsinzi Emery wamenyekanye nka RiderMan yashyingiranywe na Nadia Agasaro.
1965: Itsinda rya The Beatles ryakoze amateka yo gukora igitaramo kikitabirwa n’abantu benshi icyo gihe aho abarenga ibihumbi 55 bitabiriye igitaramo iritsinda ryakoreye muri Stade ya Shea iherereye i New York.
Abavutse
1964: Havutse Melinda Gates uri mu bashinze Umuryango uzwi nka Gates Foundation.
1993: Havutse Alex Oxlade-Chamberlain wamenyekanye ubwo yakinaga mu Ikipe ya Arsenal n’iya Liverpool mu Bwongereza.
Abapfuye
2013: Hapfuye Rosalía Mera, umushabitsi w’Umunya-Espagne washinze ikigo cya Zara cyamamaye mu gukora imyambaro.
2021: Gerd Müller ufatwa nka rutahizamui w’ibihe byose mu Budage.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!