Turi ku wa 15 Kamena 2026.
Ni umunsi Mpuzamahanga w’Umuyaga hazirikanwa akamaro kawo mu gutanga ingufu.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
2025: Umujyi watangiye kwifashisha imodoka ikoropa ikanakora isuku mu rwego rwo kuwusukura by’umwihariko mu mihanda yawo.
1954: Hashinzwe Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Mugabane w’u Burayi, UEFA, bikorerwa mu Mujyi wa Bâle mu Busuwisi.
1991: Harutse ikirunga cy’ahazwi nka “Mount Pinatubo” muri Philippines, abantu 800 bahasiga ubuzima ndetse riba iruka ry’ikirunga rya kabiri rikomeye mu kinyejana cya 20.
2001: Abayobozi b’u Bushinwa, u Burusiya, Kazakhstan, Kyrgyzstan, Tajikistan na Uzbekistan bashinze umuryango w’ubukungu bawita “Shanghai Cooperation Organisation.”
2022: Microsoft yahagaritse ikoreshwa rya Internet Explorer nyuma y’imyaka 26 iyisimbuza Microsoft Edge.
Mu muziki
2017: Jay-Z yabaye umuhanzi wa mbere w’umuraperi winjiye mu nzu ndangamateka y’abanditsi b’indirimbo, “Songwriters Hall of Fame”.
Abavutse
1950: Havutse Ferdinand Nahimana washinze Radiyo RTLM, yifashishijwe cyane mu gushishikariza Abahutu gukora Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
1954: Havutse Paul Rusesabagina wigeze guhamywa ibyaha by’iterabwoba ku bw’ibitero umutwe yashinze wa MRCD/FLN wagabye mu majyepfo y’uburengerazuba bw’u Rwanda mu 2018 no mu 2019. Uyu munsi yujuje imyaka 70.
1992: Mohamed Salah, Umunyamisiri uzwi mu mupira w’amaguru by’umwihariko mu Ikipe ya Liverpool yubakiyemo ibigwi.
Abapfuye
1993: James Hunt, Umwongereza watwaye shampiyona y’isi mu gusiganwa ku modoka izwi nka Formula One yanamenyekanye mu bukeba hagati ye na Niki Lauda.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!