Bimwe mu byaranze uyu munsi
1536: Anne Boleyn na musaza we, Lord Rochford, bashinjwe icyaha cy’ubusambanyi no gukora amahano n’Urukiko Rukuru rw’u Bwongereza.
1768: Louis XV yaguze Corse ayikuye kuri République de Gênes.
1811: Ubwigenge bwa Paraguay.
1988: Abasoviyeti batangiye kuva muri Afghanistan.
2012: Jean-Marc Ayrault yagizwe Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa.
Abavutse kuri uyu munsi
1891: Mikhail Boulgakov, Umwanditsi w’ibitabo w’Umurusiya yatabarutse ku wa 10 Werurwe 1940.
1923: Richard Avedon, Umufotozi w’Umunyamerika. Yatabarutse ku wa 1 Ukwakira 2004.
1937: Madeleine Albright, Umugore w’Umunyapolitiki w’Umunyamerika.
1946: Georges Beretta, Umukinnyi w’Umufaransa w’umupira w’amaguru.
1965: Raí Souza Vieira de Oliveira, Umukinnyi w’Umupira w’amaguru ukomoka muri Brésil.
1981: Patrice Évra, Umufaransa wakinnye Umupira w’Amaguru. Yamenyekanye ari mu makipe nka Manchester United.
1985: Cristiane, umugore w’Umunya-Brésil ukina umupira w’amaguru.
1987: Andy Murray, umukinnyi wa Tennis ukomoka muri Ecosse.
1996: Birdy, umuririmbyikazi w’Umwongereza.
Abatabarutse uyu munsi
1036: Go-Ichijō, Umwami w’Abami w’u Buyapani.
1157: Iouri Dolgorouki, Igikomangoma cy’u Burusiya.
1470: Charles VIII, Umwami wa Suède.
1845: Braulio Carrillo Colina, Perezida wa Costa Rica.
1945: Charles Williams, Umwanditsi w’Ibitabo w’Umwongereza.
1978: Robert Menzies, Minisitiri w’intebe wa Australia.
2003: June Carter, Umuririmbyikazi w’Umunyamerika.
2006: Cheikha Remitti, Umuririmbyikazi ukomoka muri Algeria.
2011: Samuel Wanjiru, Umunyakenya wo mu mikino ngororamubiri ijyanye no gusiganwa ku maguru.

Ibindi
Uyu munsi ni Umunsi Mpuzamahanga w’imiryango byemejwe n’Inama Rusange ya Loni mu 1993. Muri Colombia na Mexique ni Umunsi w’Abarimu. Muri Koreya y’Amajyepfo ni Umunsi w’Abarimu bigisha muri Kaminuza.
Umunsi mwiza kuri Denise, Denisa, Denize na Denyse. Hari kandi Pacôme, Privel, Primaël, Primel, Primela, Privael na Privela.
TANGA IGITEKEREZO