Turi ku wa 14 Werurwe 2026.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
2020: Mu Rwanda hagaragaye umurwayi wa mbere wa Coronavirus.
1939: Slovakie yatangaje ubwigenge bwayo.
1967: Umubiri w’uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, John F. Kennedy wajyanywe mu irimbi ry’aho wagombaga gushyingurwa ryitwa Arlington National Cemetery.
1982: Leta ya Afurika y’Epfo yateye ibisasu ku cyicaro gikuru cy’ishyaka rya ANC cyari i Londres mu Bwongereza.
2019: Umwuzure wahitanye abarenga 1000 muri Mozambique.
Mu Muziki
1972: Muddy Waters yegukanye igihembo cye cya mbere cya Grammy abikesha album yise "They Call Me Muddy Waters."
Abavutse
1879: Havutse Albert Einstein, Umudage ufatwa nk’umwe mu bahanga Isi yagize mu mateka yayo.
1961: Havutse Mike Lazaridis washinze BlackBerry Limited.
Abapfuye
1980: Mohammad Hatta wabaye Minisitiri w’Intebe wa Indonésie.
2012: Ċensu Tabone wabaye perezida wa kane wa Malta.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!