00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tariki ya 14 Kamena

Yanditswe na IGIHE
Kuya 14 June 2026 saa 12:40
Yasuwe :

Turi ku wa 14 Kamena 2026.
Ni Umunsi Mpuzamahanga wo Gutanga Amaraso.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1158: Hashinzwe Umujyi wa Munich bikozwe na Henry the Lion ahereye ku nkombe z’umugezi wa Isar.
1900: Leta ya Hawaii yabaye ubutaka bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
1940: Mu ntambara ya kabiri y’Isi, ingabo z’u Budage zafashe Umujyi wa Paris mu Bufaransa.
1999: Thabo Mbeki yatorewe kuba Perezida wa Afurika y’Epfo.
2017: Inyubako y’i Londres mu Bwongereza yafashwe (…)

Turi ku wa 14 Kamena 2026.

Ni Umunsi Mpuzamahanga wo Gutanga Amaraso.

Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

1158: Hashinzwe Umujyi wa Munich bikozwe na Henry the Lion ahereye ku nkombe z’umugezi wa Isar.

1900: Leta ya Hawaii yabaye ubutaka bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

1940: Mu ntambara ya kabiri y’Isi, ingabo z’u Budage zafashe Umujyi wa Paris mu Bufaransa.

1999: Thabo Mbeki yatorewe kuba Perezida wa Afurika y’Epfo.

2017: Inyubako y’i Londres mu Bwongereza yafashwe n’inkongi y’umuriro abantu 72 barapfa abandi 74 barakomereka.

Mu muziki

1987: Umuhanzi Madonna yatangiye ibitaramo buizenguruka isi yise “Who’s That Girl” ahereye Osaka mu Buyapani; biba ibitaramo bya mbere by’umuhanzi bizenguruka isi byinjije amafaranga menshi icyo gihe aho byamusigiye arenga miliyoni 20 z’amadolari ya Amerika.

Abavutse

1946: Havutse Donald Trump uyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho uyu munsi yujuje imyaka 80.

1954: Will Patton wubatse izina mu gukina filimi aho yamenyekanye cyane muri “The Punisher.”

Abapfuye

1946: Jorge Ubico wabaye Perezida wa Guatemala.

2016: Ann Morgan Guilbert, umuririmbyi n’umukinnyi wa filimi.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages