Turi ku wa 13 Werurwe 2026.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1781: William Herschel yavumbuye umubumbe wa Uranus.
2013: Papa Francis yaratowe, aba umushumba wa 266 wa Kiliziya Gatolika.
2016: Abagabo batatu bari bitwaje intwaro bateye hoteli ebyiri zo muri Côte d’Ivoire bica abantu 18 bakomeretsa 33.
2020: Katerina Sakellaropoulou yarahiriye kuyobora u Bugereki.
2020: Donald Trump wayoboraga Amerika yatangaje ibihe bidasanzwe muri Amerika kubera icyorezo cya COVID-19.
Mu muziki
1965: Itsinda rya The Beatles ryagize indirimbo ya karindwi ibashije kuyobora izikunzwe muri Amerika, ribikesha iyo ryise "Eight Days A Week."
Abavutse
1926: Carlos Roberto Reina wabaye perezida wa Honduras.
1997: Pyper America, Umunyamideli w’Umunyamerika.
Abapfuye
1901: Benjamin Harrison wabaye perezida wa 23 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
2014: Ahmad Tejan Kabbah wabaye perezida wa gatatu wa Sierra Leone.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!