Turi ku Itariki ya 13 Ukwakira 2026. Hasigaye iminsi 79 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Ni umunsi mpuzamahanga wahariwe gukumira ibiza ku Isi.
I Burundi barizihiza ubuzima bwa Prince Louis Rwagasore ufatwa nk’uwaharaniye ubwigenge bw’icyo gihugu. Hashize imyaka 65 yishwe.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
2020: Bwa mbere mu Rwanda byatangajwe ko hagiye gutangira ubuhinzi bw’urumogi hagamijwe gukoramo imiti.
1970: Fiji yinjiye mu Muryango w’Abibumbye.
1972: Indege ya Aeroflot Ilyushin Il-62 yakoreye impanuka mu Burusiya; abantu 176 bahasiga ubuzima.
2016: Maldives yatangaje ko yikuye mu muryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza, Commonwealth of Nations.
2019: Brigid Kosgei wo muri Kenya yashyizeho agahigo ko kwiruka Marathon mu gihe kingana na 2:14:04 i Chicago muri Amerika.
Mu muziki
2008: Nyuma y’igihe gito ashakanye na Jay-Z, Beyoncé yasohoye indirimbo yise "Single Ladies” ikundwa cyane ku Isi inegukana igihembo cya Grammy nk’indirimbo y’umwaka.
Abavutse
1978: Jermaine O’Neal, umukinnyi wa Basketball wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
1980: Havutse Ashanti wamenyekanye nk’umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo n’umukinnyi wa filimi.
Abapfuye
2012: Garry Collins umukinnyi wa filimi wari ufite inkomoko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
2017: Albert Zafy wabaye perezida wa kane wa Madagascar.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!