Turi ku wa 13 Nzeri 2026.
Ni umunsi wa 256 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 109 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
2006: Alexis Kanyarengwe wigeze kuba Chairman w’Umuryango FPR-Inkotanyi, yitabye Imana azize uburwayi.
1989: Muri Afurika y’Epfo habaye imyigaragambyo y’abarenga ibihumbi 30 bigabije imihanda y’i Cape Town bamagana ivangurahu ryamenyekanye nka ‘Apartheid’.
2001: Indege za gisisvili muri Amerika zongeye gusubukura ingendo nyuma y’ibitero byo ku wa 11 Nzeri byashegeshe icyo gihugu.
2008: Umujyi wa Delhi mu Buhinde wibasiwe n’ibitero by’iterabwoba, abantu 30 bahasiga ubuzima abandi 130 barakomereka.
Mu muziki
Ku munsi nk’uyu mu 1996, ni bwo abakunzi b’injyana ya Hip Hop by’umwihariko abakundaga Tupac Amaru Shakur bakiriye inkuru y’akababaro ko yapfuye azize ibikomere by’amasasu.
Abavutse
1951: Havutse Salva Kiir Mayardit uyobora Sudani y’Epfo ari na we wabaye perezida wa mbere w’iki gihugu.
1975 Havutse Olivier Jean Patrick Nduhungirehe wamenyekanye muri politiki y’u Rwanda.
1989: Havutse Thomas Müller, Umudage wamenyekanye cyane mu bakina umupira w’amaguru basatira izamu mu ikipe y’icyo gihugu no muri Bayern Munich.
Abapfuye
2005: Julio César Turbay Ayala wayoboye Colombia.
2015: Moses Malone wamenyekanye mu mukino wa Basketball muri Amerika.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!