00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tariki ya 12 Nzeri

Yanditswe na IGIHE
Kuya 12 September 2026 saa 12:00
Yasuwe :

Turi ku wa 12 Nzeri 2026.
Ni umunsi wa 255 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 110 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
2003: Perezida Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda muri Manda ye ya mbere nyuma y’amatora rusange yari yabaye ku wa 25 Kanama uwo mwaka akayatsinda ku majwi 95 %.
2021: Ingabo z’u Rwanda ku bufatanye n’iza Mozambique, zabohoje abakobwa icyenda bari bamaze imyaka ibiri barashimuswe n’ibyihebe by’i Cabo Delgado muri (…)

Turi ku wa 12 Nzeri 2026.

Ni umunsi wa 255 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 110 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.

Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

2003: Perezida Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda muri Manda ye ya mbere nyuma y’amatora rusange yari yabaye ku wa 25 Kanama uwo mwaka akayatsinda ku majwi 95 %.

2021: Ingabo z’u Rwanda ku bufatanye n’iza Mozambique, zabohoje abakobwa icyenda bari bamaze imyaka ibiri barashimuswe n’ibyihebe by’i Cabo Delgado muri Mozambique.

1919: Adolf Hitler yinjiye mu Ishyaka rya ‘German Workers’ ubwo yakoreraga urwego rw’ubutasi mu gisirikare.

1974: Umwami w’Abami wa Ethiopia, Haile Selassie, yahiritswe ku butegetsi n’abasirikare bari bahuriye mu cyitwa Derg, bishyira iherezo ku myaka 58 yari amaze ku ngoma.

1977: Muri Afurika y’Epfo habaye ubwicanyi bwahitanye Stephen Biko warwanyaga ivangura rishingiye ku ruhu.

2003: Abasirikare ba Amerika bishe abapolisi umunani ba Iraq, maze batangaza ko babikoze bibeshye.

Mu muziki

2010: Lady Gaga na Eminem begukanye ibihembo muri MTV Video Music Awards nk’abanditsi beza b’indirimbo uwo mwaka.

Abavutse

1973: Havutse Paul Walker wamenyekanye mu gukina filimi by’umwihariko muri Fast and Furious.

1980: Havutse Yao Ming wubatse izina mu mukino wa Basketball.

Abapfuye

2003: Hapfuye Jonny Cash, Umunyamerika wubatse izina mu njyana ya Country Music ahitanywe na diyabete.

2015: Aronda Nyakairima, Umunya-Uganda wamenyekanye mu gisirikare no muri politiki y’igihugu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages