Turi ku wa 12 Nyakanga 2026.
Ni umunsi wa 193 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 172 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Ni Umunsi Mpuzamahanga w’Icyizere mu Bantu.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1961: Umujyi wa Pune mu Buhinde wibasiwe n’umwuzure abantu 2000 bahasiga ubuzima.
1975: Sao Tomé-et-Principe yabonye ubwigenge isezerera ubukoloni bwa Portugal.
1979: Repubulika ya Kiribati yabonye ubwigenge yigobotora ubukoloni bw’u Bwongereza.
2012: Ikamyo itwara lisansi yaturikiye muri Nigeria irashya, abantu 121 bahasiga ubuzima abandi 75 barakomereka.
Mu muziki
1954: Umuhanzi Elvis Presley yasinye amasezerano ye ya mbere y’imikoranire n’inzu ifasha abahanzi ya Sun Records.
Abavutse
2000: Havutse Vinícius Júnior uzwi mu bataha izamu mu Ikipe ya Real Madrid n’iy’iguhugu ya Brésil.
2002: Nico Williams ukina muri Athletic Bilbao n’Ikipe y’Igihugu ya Espagne.
Abapfuye
1910: Hapfuye Charles Rolls, Umwongereza uri mu bashinze ikigo cya Rolls-Royce Limited kizwiho gukora imodoka zihagazeho.
1949: Douglas Hyde wabaye perezida wa mbere wa Irlande.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!