00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tariki ya 12 Mata

Yanditswe na IGIHE
Kuya 12 April 2026 saa 12:05
Yasuwe :

Turi ku wa 12 Mata 2026.
Ni Umunsi Mpuzamahanga wibukwaho Yuri Gagarin, umuntu wa mbere wagiye mu isanzure mu 1961.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1994: Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Boutros Boutros-Ghali yavuze ko MINUAR igomba kuva mu Rwanda atitaye ku Batutsi barimo bicwa hirya no hino mu Rwanda.
1994: Ubwo hakorwaga Jenoside, Burugumesitiri Furere Abel hamwe n’Interahamwe n’abasirikare, bishe Abatutsi bo muri Komini ya Rwamatamu, Umurenge wa Gihombo ku Kibuye. (…)

Turi ku wa 12 Mata 2026.

Ni Umunsi Mpuzamahanga wibukwaho Yuri Gagarin, umuntu wa mbere wagiye mu isanzure mu 1961.

Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

1994: Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Boutros Boutros-Ghali yavuze ko MINUAR igomba kuva mu Rwanda atitaye ku Batutsi barimo bicwa hirya no hino mu Rwanda.

1994: Ubwo hakorwaga Jenoside, Burugumesitiri Furere Abel hamwe n’Interahamwe n’abasirikare, bishe Abatutsi bo muri Komini ya Rwamatamu, Umurenge wa Gihombo ku Kibuye.

1994: Abatutsi b’i Runda n’abari bahungiye ku Kigo Nderabuzima cya Kigese barabashoreye babajyana kubaroha muri Nyabarongo.

2013: Mu Karere ka Kamonyi, abahanzi 11 bahataniraga ibihembo bya Guma Guma (PGGSS 3) yari iri kuba ku nshuro yayo ya gatatu, bafashe mu mugongo imiryango 40 y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

2025: Abahanzi babarizwa mu inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya 1:55 AM barimo Bruce Melodie na Kenny Sol ndetse n’abagize Ikipe ya United Generation Basketball [UGB BBC] basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda

2009: Zimbabwe yahagaritse gukoresha amafaranga y’icyo gihugu kubera gutakaza agaciro ku rugero rukabije, iyoboka ikoreshwa ry;’amafaranga y’amahanga arimo amadolari ya Amerika, ama-rand yo muri Afurika y’Epfo n’ama-Pula yo muri Bostwana.

Abavutse

1942: Jacob Zuma, wabaye Perezida wa kane wa Afurika y’Epfo.

1950: Joyce Banda, wabaye Perezida wa kane wa Malawi.
Abapfuye

1945: Perezida wa Amerika Franklin Roosevelt yarapfuye ahita asimburwa na Harry Truman wari Visi Perezida we.

2008: Patrick Hillery wabaye Perezida wa gatandatu wa Irlande.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages