Turi ku wa 12 Kamena 2026.
Ni umunsi Mpuzamahanga wo Kurwanya Imirimo ivunanye ikoreshwa abana.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1974: Urukiko rudasanzwe rwateraniye mu Ruhengeri, rurega Kayibanda icyaha cyo kugambanira leta ya Habyarimana.
Uru rukiko rwari rugizwe na Kavaruganda Joseph wari umushinjacyaha aho yunganirwaga na Thoneste Rizinde wari umukuru w’ibiro by’igihugu bishinzwe iperereza ndetse na Lieutenent Nshimyabarezi na Majoro Bonaventure Ntibitura wari umucamanza mukuru.
1954: Papa Pius XII yagize umutagatifu Dominic Savio wari ufite imyaka 14 ubwo yapfaga, aba umuntu wa mbere muto ugizwe umutagatifu atari mu bahowe Imana.
1964: Nelson Mandela warwanyaga ivangura ryakorerwaga abirabura muri Afurika y’Epfo yakatiwe gufungwa burundu.
2018: Donald Trump yahuriye na Kim Jong-un muri Singapour biba uguhura kwa mbere hagati ya perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’uwa Korea ya Ruguru.
Mu muziki
2013: Fatai Rolling Dollar, umunya-Nigeria ufatwa nk’ipfundo ry’umuziki uzwi nka “Juju” na “Highlife” ni bwo yapfiriye i Lagos muri Nigeria azize uburwayi.
Abavutse
1924: Havutse George W. Bush wabaye perezida wa 41 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
1963: Havutse TB Joshua, Umunya-Nigeria wamenyekanye cyane mu bijyanye n’iyobokamana.
1992: Philippe Coutinho wamenyekanye akina umupira w’amaguru muri Lviverpool FC, Barcelone na Bayern Munich.
Abapfuye
2003: Gregory Peck wamenyekanye mu gukina filimi.
2023: John Romita wari umwanditsi w’ibitabo by’umwihariko iby’urwenya.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!