Turi ku wa 12 Gicurasi 2026
Ni Umunsi Mpuzamahanga w’Abaforomo.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1994: Abatutsi bari barahungiye mu rusengero rwa ADEPR i Nyabisindu, muri Gitarama (mu karere ka Muhanga y’ubu), bose barishwe.
1978: Inyeshyamba zafashe agace ka Katanga muri RDC gakungahaye ku mabuye y’agaciro, zisaba ko Amerika, u Bufaransa n’u Bubiligi byatanga amahoro muri ako gace kakagenzurwa na bene ko.
2008: Abantu ibihumbi 69 bahitanywe n’umutingito mu Bushinwa.
2010: Ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Tripoli muri Libya, impanduka y’indege yahitanye abantu 103 mu 104 bari muri iyo ndege.
2015: Umutingito wahitanye abantu 218 muri Nepal abandi 3.500 barakomereka.
Mu muziki
2013: Abajura batoboye inzu biba arenga miliyoni y’ama-rand akoreshwa muri Afurika y’Epfo (Arenga miliyoni 130 Frw) yari yavuye mu kugurisha amatike mu gitaramo cya Justin Bieber cyari cyaraye kibereye i Johannesburg.
Abavutse
1980: Rishi Sunak wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza kuva mu 2022 kugeza mu 2024.
1988: Marcelo wubatse izina mu binyuma mu ikipe ya Real Madrid n’iy’igihugu ya Brésil.
1997: Frenkie de Jong, Umuholandi ukinira FC Barcelone n’ikipe y’igihugu cy’u Buholandi.
Abapfuye
1981: Benjamin Sheares, wabaye perezida wa kabiri wa Singapour.
2017: Mauno Koivisto wabaye perezida wa cyenda wa Finlande.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!