Kuwa 11 Werurwe ni umunsi wa 70 mu minsi igize umwaka, hakaba habura iminsi 295 ngo umwaka ugere ku musozo.
Bimwe mu bintu bikuru byaranze uyu munsi
417: Zosimus yabaye Musenyeri w’i Roma
1302: Umwanditsi w’inkuru ndende n’imivugo ufatwa nk’ishingiro ry’ururimi rw’Icyongereza, William Shakespeare yatangaje ko kuri iyi taliki ari bwo habaye ubukwe bwa Romeo na Juliette
1669: Iruka ry’ikirunga cya Etna ryatwaye ubuzima bw’abagera ku 15 000 mu Butaliyani
1948: Moscow hakorwaga imyiteguro ya nyuma yo kuyigira umurwa mukuru w’u Burusiya
1513: Giovanni de Medici yabaye Papa ahita afata izina rya Pope Leo X ayobora Kiliziya Gatolika
1963: Somalia yahagaritse umubano yari ifitanye n’u Bwongereza
1964:Kayibanda Gregoire wayoboraga u Rwanda yavuze ko impunzi z’Abanyarwanda ziri hanze nizifata Kigali, bizaba ’iherezo ku bwoko bw’Abatutsi’.
1975: Muri Portugal hapfubye Coup d’etat yari yateguwe na General Spinola
2000: Muri Ukraine, Gaz methane yaturikiye ku kirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro cya Barakova ku mupaka w’Uburasirazuba bw’igihugu, abakozi 80 bahasiga ubuzima.
2007: Morgan Tsvangirai utaravugaga rumwe n’ubutegetsi muri Zimbabwe yatawe muri yombi na Polisi kubera gutegura imyigaragambyo irwanya Leta iyobowe na Robert Mugabe.
2007: Jacques Chirac yareruye atangaza ko atazigera yongera kwiyamamariza indi manda ya gatatu ku mwanya w’umukuru w’igihugu mu Bufaransa nyuma y’imyaka 12 akiyobora
2010: Muri Somalia habaye amakimbirane hagati y’abapolisi ba Leta n’ingabo zigometse ku butegetsi mu Mujyi wa Mogadishu hapfa abaturage 20.
Abavutse kuri iyi tariki
1916: Harold Wilson, Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza
1921: Frank Harary, umuhanga mu mibare w’Umunyamerika
1945: Tricia O’Neal, umukinnyi w’amafilimi ( wakinnye muri film Piranha igice cya II) yavukiye i Louisiane.
1978: Didier Drogba, umukinnyi w’umupira w’amaguru avukira Abidja muri Côte d’Ivoire
Bamwe mu batabarutse kuri iyi tariki
1198: Marie de Champagne, igikomangoma cy’Umwami w’u Bufaransa Louis VII
1575: Matthias Flacius, impirimbanyi y’impinduramatwara muri Croatia
1989: James Kee, umunyapolitiki w’Umunyamerika
2006: Slobodan Milošević, Perezida wa Serbia
2010: Merlin Olsen, Umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka muri Amerika
2010: Hans van Mierlo, umunyapolitiki w’Umuholandi wari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga akaba yungirije na Minisitiri w’Intebe.



















TANGA IGITEKEREZO