00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tariki ya 11 Ukwakira

Yanditswe na IGIHE
Kuya 11 October 2026 saa 06:36
Yasuwe :

Turi ku wa 11 Ukwakira 2026. Hasigaye iminsi 81 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Ni umunsi mpuzamahanga wahariwe umwana w’umukobwa.
1990: Kuva ku wa 11 kugeza ku wa 13 hakozwe igerageza rya Jenoside mu Rwanda aho hakozwe ubwicanyi bwahitanye Abatutsi bagera kuri 400 mu cyahoze ari Komini Kibilira ku Gisenyi.
2010: Georges Rutaganda wari perezida wungirije w’Interahamwe, yaguye muri gereza mu gihugu cya Benin azize uburwayi nyuma yo kuhafungirwa akatiwe igifungo cya burundu nyuma yo (…)

Turi ku wa 11 Ukwakira 2026. Hasigaye iminsi 81 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.

Ni umunsi mpuzamahanga wahariwe umwana w’umukobwa.

1990: Kuva ku wa 11 kugeza ku wa 13 hakozwe igerageza rya Jenoside mu Rwanda aho hakozwe ubwicanyi bwahitanye Abatutsi bagera kuri 400 mu cyahoze ari Komini Kibilira ku Gisenyi.

2010: Georges Rutaganda wari perezida wungirije w’Interahamwe, yaguye muri gereza mu gihugu cya Benin azize uburwayi nyuma yo kuhafungirwa akatiwe igifungo cya burundu nyuma yo guhamywa icyaha cya Jenoside, gukangurira abantu kwica yifashishije RTLM, no guhohotera ndetse no gufata ku ngufu Abatutsi.

2005: Muri Espagne, inkubi y’umuyaga udasanzwe yangije ibintu byinshi muri iki gihugu.

Mu muziki

1997: Indirimbo ‘Candle in the Wind 97’ Elton John yasubiyemo aha icyubahiro inshuti ye Igikomangoma Diana wari uherutse kwitaba Imana, yaciye agahigo ko gucurangwa cyane hirya no hino ku Isi inagira umwihariko wo kuba iya mbere iguzwe n’abagera kuri miliyoni 10 mu Bwongereza.

Abavutse

1804: Napoléon Louis Bonaparte, igikomangoma cy’u Bufaransa.

1938: Darrall Imhoff, umukinnyi wa Basketball ukomoka muri Amerika.

Abapfuye

1531: Ulrich Zwingli, wabaye umusemburo w’impinduramatwara muro impdinduka muri Kiliziya Gatolika akagira uruhare mu ishingwa ry’itorero ry’Abapotesitanti.

2024: Col (Rtd) Dr. Joseph Karemera wabaye Minitiri w’Ubuzima n’uw’Uburezi nyuma y’ihagarikwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse akaba Umusenateri, yitabye Imana.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages