Bimwe mu byaranze iyi tariki
330: Constantinople yabaye Umurwa Mukuru w’Ubwami bw’Abaromani.
1573: Henri, waje kuba Umwami w’u Bufaransa yatorewe kuyobora Pologne.
1745: Habaye Intambara ya Fontenoy.
1867: Hasinywe amasezerano ya Londres yahaye ubwigenge Luxembourg.
1940: Hatangiye intambara ya La Grebbeberg yahuje u Buholandi n’u Budage mu ntambara yabereye mu Buholandi.
1949: Israël yemewe mu ruhando rw’ibihugu bigize Loni.
1995: Hasinywe amasezerano yo guhagarika gukora intwaro z’uburozi.
2010: David Cameron wari Umuyobozi w’Ishyaka ry’Abatsimbaraye ku matwara ya kera (Parti Conservateur) yabaye Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza nyuma y’uko Gordon Brown wari kuri uwo mwanya yeguye.
2007: Havumbuwe isanzure rikonje mu mibumbe yose witwa HD 149026 b mu rusobe rwa Hercule.
Bamwe mu bavutse kuri uyu munsi
483: Justinien, Umwami w’Abami wa Byzance.
1733: Victoire de France, umukobwa w’umwami Louis XV na Marie Leszczynska.
1752: Johann Friedrich Blumenbach, umuhanga mu bumenyi bw’abantu n’ubw’ibinyabuzima.
1801: Henri Labrouste, umunyabugeni ukomoka mu Bufaransa.
1817: Fanny Cerrito, umubyinnyi ukomoka mu Butaliyani.
1881: Theodore von Kármán, umunyabugenge ukomoka muri Hongrie.
1911: Mitchell Sharp, umunyapolitiki ukomoka muri Canada.
1914: Haroun Tazieff, umuhanga mu bumenyi bw’ibirunga n’umutungo kamere ukomoka mu Bufaransa.
1916: Camilo José Cela, umwanditsi ukomoka muri Espagne.
1917: Georges Hatz, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka mu Bufaransa.
1918: Richard Feynman, umunyabugenge ukomoka muri USA.
1930: Edsger Dijkstra, umuhanga mu mibare no mu bya tekiniki ukomoka mu Buholandi.
1966: Thomas Hugues, umunyamakuru ukomoka mu Bufaransa.
1981: Lauren Jackson, umukinnyi wa basketball ukomoka muri Australia.
1982: Jonathan Jackson, umukinnyi wa Filime ukomoka muri USA.
1984: Andrés Iniesta, yabaye umukinnyi w’umupira w’amaguru, akomoka muri Espagne aho yakiniye FC Barcelone.
1986: Abou Diaby, Umufaransa wakinnye umupira w’amaguru.
1988: Ace Hood, umuhanzi mu njyana ya Hip hop ukomoka muri Amerika.
Bimwe mu bihangange byatabarutse kuri uyu munsi
912: Léon VI, umwami w’abami wa Byzantin.
1778: William Pitt l’Ancien, wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza.
1812: Spencer Perceval, wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza.
1849: Juliette Récamier, umuhanga mu ndimi ukomoka mu Bufaransa.
1859: Jean Baptiste ukomoka muri Autriche, avukana n’umwami François II.
1863: Radama II, Umwami wa Madagascar.
1881: Henri-Frédéric Amiel, umwanditsi n’Umufilozofe ukomoka mu Busuwisi.
1883: Juliette Drouet, yabaye umukoresha wa Victor Hugo.
1887: Jean-Baptiste Boussingault, umuhanga mu butabire ukomoka mu Bufaransa.
1891: Alexandre Edmond Becquerel, umuhanga mu bugenge ukomoka mu Bufaransa.
1981: Bob Marley, umuririmbyi wo mu njyana ya Reggae n’umuhanga mu gucuranga gitari ukomoka muri Jamaïca.
2001: Douglas Adams, umwanditsi ukomoka mu Bwongereza.
2006: Floyd Patterson, umukinnyi w’iteramakofe ukomoka muri Amerika
Abatagatifu bibukwa kuri uyu munsi barimo Cyrille na Méthode.



















TANGA IGITEKEREZO