Turi ku wa 10 Werurwe 2026.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1922: Mahatma Gandhi waharaniye ubwigenge bw’u Buhinde yakatiwe gufungwa imyaka itandatu, gusa nyuma y’imyaka ibiri yarafunguwe agiye kubagwa.
1952: Fulgencio Batista yayoboye coup d’état yahiritse ubutegetsi bwa Cuba.
1982: Imibumbe yose uko ari icyenda kuva kuri Mercure kugera kuri Pluto yagaragaye iri ku ruhande rumwe n’Izuba.
2019: Indege ya Ethiopian Airlines yakoze impanuka ihitana abantu 157 bari bayirimo.
Mu muziki
Uyu munsi ni itariki y’amavuko ya Bad Bunny, Umunya-Puerto Rico wubatse izina mu njyana ya rap, mu kwandika indirimbo no gukina filimi aho uyu munsi yujuje imyaka 32 kuko yavutse mu 1992.
Abavutse
1957: Osama Bin Laden, washinze umutwe w’iterabwoba wa Al-Qaeda.
1951: Gloria Diaz wabaye Miss Universe mu 1969.
Abapfuye
1951: Kijūrō Shidehara wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani.
2013: Princess Lilian, Igikomangoma cya Suède.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!