Turi ku wa 10 Nzeri 2026.
Ni umunsi wa 253 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 112 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Ni umunsi mpuzamahanga wo kurwanya impamvu zituma abantu biyahura no kwita ku buzima bwo mu mutwe.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1974: Guinée-Bissau yabonye ubwigenge yigobotoye ubukoloni bwa Portugal.
2002: U Busuwisi nk’igihugu kizwiho kudafata uruhande mu bihe by’intambara, bwinjiye mu Muryango w’Abibumbye nk’umunyamuryango wa 190.
2007: Nawaz Sharif wari Minisitiri w’Intebe wa Pakistan, yasubiye mu guhugu nyuma y’imyaka irindwi ari mu buhungiro kubera coup d’état yo mu 1999.
2022: Charles III yatangajwe ku mugaragaro nk’Umwami w’u Bwongereza nyuma y’aho Elisabeth II yitabye Imana.
Mu muziki
1998: Mu bihembo bya ‘MTV Video Music Awards’, Madonna yegukanye icya vidéo nziza y’umugore ku ndirimbo “Ray of Light”, mu gihe Will Smith we yegukanye icy’umugabo abikesha “Just the Two of Us.”
Abavutse
1968: Havutse Big Daddy Kane, umukinnyi wa filimi w’Umunyamerika, umuraperi wanamenyekanye mu gutunganya indirimbo.
1995: Havutse Jack Grealish, Umwongereza ukinira Everton yatijwemo na Manchester City.
Abapfuye
1979: Agostinho Neto wabaye perezida wa mbere wa Angola.
2020: Diana Rigg, umukinnyi wa filimi w’Umwongerezakazi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!