00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tariki ya 10 Nyakanga

Yanditswe na IGIHE
Kuya 10 July 2026 saa 06:55
Yasuwe :

Turi ku wa 10 Nyakanga 2026.
Ni umunsi wa 191 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 174 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Bahamas irizihiza ubwigenge yabonye mu 1975 yigobotoye ubukoroni bw’u Bwongereza.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1962: Ku Isi hamuritswe icyogajuru cya mbere cy’itumanaho ‘Telstar’ cyafashije mu kuba televiziyo yarebwa ku migabane itandukanye.
1978: Perezida wa Mauritania, Moktar Ould Daddah yahiritswe ku butegetsi hatabayeho imirwano no kumena (…)

Turi ku wa 10 Nyakanga 2026.

Ni umunsi wa 191 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 174 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.

Bahamas irizihiza ubwigenge yabonye mu 1975 yigobotoye ubukoroni bw’u Bwongereza.

Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

1962: Ku Isi hamuritswe icyogajuru cya mbere cy’itumanaho ‘Telstar’ cyafashije mu kuba televiziyo yarebwa ku migabane itandukanye.

1978: Perezida wa Mauritania, Moktar Ould Daddah yahiritswe ku butegetsi hatabayeho imirwano no kumena amaraso.

2012: Itorero rya Protestant Episcopal muri Amerika ryemeye kujya rishyingira abaryamana n’abo bahuje igitsina.

2016: Portugal yatsinze u Bufaransa igitego 1-0 ku mukino wa nyuma wa UEFA Euro, yegukana igikombe cyayo cya mbere ku mugabane w’u Burayi.

Mu muziki

2024: Umuhanzi Tems ukomoka muri Nigeria, yakoreye igitaramo mu Budage ubwo yanzengurukaga amenyekanisha album yise “Born in the Wild Tour.”

Abavutse

1914: Havutse Joe Shuster uri mu bahimbye Superman wamamaye mu bitabo na za filimi by’umwihariko iz’abana.

1984: Havutse Maria Julia Mantilla Garcia umunya-Peru, wabaye Nyampinga uhiga abandi ku Isi mu 2004.

Abapfuye

2004: Lt. Emmanuel Butera uri mu banyeshuri bane batangije Umuryango wa AERG n’uwa GAERG, yitabye Imana azize impanuka y’imodoka yabereye i Gahini.

2014: Zohra Sehgal wari uzwi mu gukina filimi no kubyina mu Buhinde.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages