1642: Umwami Charles I w’u Bwongereza yirukanwe i Londres.
1870: Victor Noir yishwe na Pierre-Napoléon Bonaparte.
1946: Hateranye Inteko Rusange ya mbere y’Umuryango w’Abibumbye yabereye i Londres mu Bwongereza, yitabirwa n’ibihugu 51.
1981: Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Vatican basubukuye umubano ushingiye kuri dipolomasi nyuma y’imyaka 117 hari byinshi batemeranywaho.
1985: Sandinista Daniel Ortega, yabaye Perezida wa Nicaragua.
1922: Arthur Griffith, yatorewe kuba Perezida wa Leta ya Irland.
1929: Mu Bufaransa kwiga amashuri yisumbuye byabaye ubuntu.
1984: Indege Tupolev 134 ya “Balkan Bulgarian Airlines” yasandariye i Sofia ihitana abantu 50 bari bayirimo.
1997: Arnoldo Alemán yabaye Perezida wa Nicaragua.
2005: Mu Butaliyani hasohotse itegeko ribuza abantu kunywera itabi aharimo kubera akazi, mu modoka, mu nzu ziribwamo n’ahandi hahurira abantu benshi.
2005: Inkangu yagwiriye abantu bari i Conchita muri Leta ya California ihitana abantu 10 abandi barakomereka bikomeye.
Bimwe mu bihangange byavutse kuri iyi tariki
1932: Louis Rwagasore, igikomangoma cy’u Burundi cyaharaniye ubwigenge bw’iki gihugu, yatabarutse tariki ya 13 Ukwakira 1961.

1984: Marouane Chamakh, umukinnyi wa ruhago ukomoka muri Maroc.
Bimwe mu bihangange byatabarutse kuri iyi tariki
681: Papa Agathon.
1162: Baudouin III, umwami wa Yeruzalemu.
1276: Papa Grégoire X.
1951: Sinclair Lewis, umwanditsi w’Umunyamerika wahawe igihembo cyitiwe Nobel mu buvanganzo mu 1930.
1957: Gabriela Mistral, umuhanga mu buvanganzo ukomoka muri Chili, wahawe Igihembo cyitiriwe Nobel mu Buvanganzo mu 1945.
1986: Jaroslav Seifert, umuhanga mu Buvanganzo ukomoka muri Tchécoslovaquie, wahawe Igihembo cyitiriwe Nobel mu Buvanganzo mu 1984.
1997: Alexander Robert Todd, umuhanga mu Butabire ukomoka mu Bwongereza wabiherewe iki gihembo cyitiriwe Nobel mu 1957.
2009: William Frederick “Bill” Stone umwe mu barame barwanye intambara ya mbere y’Isi yose, yari imaze imyaka 93 irangiye.
TANGA IGITEKEREZO