Turi ku wa 10 Kanama 2025. Ni umunsi wa 222 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 143 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Ni Umunsi Mpuzamahanga wahariwe inyamaswa y’Intare, aho abatuye Isi basabwa kuzibungabunga.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
2015: Perezida Kagame yatashye inyubako ya M Peace Plaza n’iy’Ibiro by’Umujyi wa Kigali.
1990: Icyogajuru cya Magellan cyageze ku mubumbe wa Venus.
2001: Gariyamoshi muri Angola yagabweho igitero, abantu 252 bahasiga ubuzima.
1971: Hashinzwe ishyirahamwe ry’abakina Baseball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, igikorwa cyabereye mu Mujyi wa New York.
1990: Abayisilamu barenga 127 bishwe n’inyeshyamba mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Sri Lanka.
2003: Ku nshuro ya mbere mu Bwongereza hagaragaye igipimo cy’ubushyuhe gihanitse kirenze degere Celsius 38, kigera kuri 38,5.
2006: Ishami rya Polisi yo mu Bwongereza ryitwa Scoltland Yard ryaburijemo igitero cy’ubwiyahuzi cyari guhitana abagenzi bari mu ndege yavaga mu Bwongereza yerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
2009: Abantu 20 baguye mu mpanuka y’ikirombe mu gace ka Handlová, iyi ni yo mpanuka ikaze kurusha izindi mu mateka ya Slovakia yatewe n’inkangu.
Abavutse
1962: Havutse Madamu Jeannette Kagame.
1994: Bernardo Silva wubatse izina mu Ikipe y’Igihugu y’umupira w’amaguru ya Portugal n’iya Manchester City mu Bwongereza.
1951: Juan Manuel Santos wayoboye Colombie.
Abapfuye
1980: Yahya Khan wabaye perezida wa gatatu wa Pakistan.
2024: Peggy Moffitt, umunyamideli n’umukinnyi wa filimi w’Umunyamerika.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!