Turi ku wa 10 Kamena 2026.
Ni Umunsi Mpuzamahanga w’Ubugeni buzwi nka Art Nouveau.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1989: Perezida Paul Kagame yashyingiranywe na Madamu Jeannette Kagame mu birori byabereye mu murwa mukuru wa Uganda, Kampala.
2017: Rwanda Day yabereye mu nzu mberabyombi ya Flanders Expo, iherereye mu Mujyi wa Ghent mu Bubiligi.
1944: Mu ntambara ya kabiri y’Isi, Aba-Nazi bishe abasivili 643 barimo abagore n’abana mu Bufaransa, kimwe mu bikorwa bigaragaza ubukana bw’Aba-Nazi ba Adolf Hitler.
1944 Kuri uwo munsi kandi hishwe abandi 228 mu Bugiliki na bwo bikozwe n’ingabo z’Abadage.
2001: Papa Paul Yohani II yagize Rafqa umutagatifu, aba umugore wa mbere ubihawe muri Liban.
Mu muziki
2022: Umuhanzi Justin Bieber yatangaje ko yagize uburwayi bwatumye aba paralysé igice kimwe cyo mu isura; impamvu yatumye asubika ibitaramo yari ari gukora muri icyo gihe.
Abavutse
1992: Kate Upton, Umunyamideli n’Umukinnyi wa filimi.
1999: Havutse Rafael Leão ukinira ikipe ya Milan AC mu Butaliyani n’Ikipe y’Igihugu ya Portugal.
Abapfuye
2000: Hafez al-Assad, wayoboye Syria.
2018: Neal E. Boyd, umuririmbyi w’Umunyamerika uzwiho kuba yaregukanye irushanwa rya America’s Got Talent mu 2018.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!