00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tariki ya 1 Ukuboza

Yanditswe na IGIHE
Kuya 1 December 2025 saa 12:03
Yasuwe :

Turi ku wa 1 Ukuboza 2025. Ni umunsi wa 334 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 30 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Ni umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya Sida. Uyu munsi washyizweho mu 1988.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1923: Abantu ibihumbi 140 bishwe n’umutingito mu Buyapani.
1963: Muri iki gihe cy’impera z’umwaka, mu Rwanda hishwe Abatutsi bagera ku bihumbi 20 nyuma y’Ibitero umutwe w’Inyenzi wari wagabye, ndetse hagati mu myaka ya 1960 Loni yatangaje ko icya (…)

Turi ku wa 1 Ukuboza 2025. Ni umunsi wa 334 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 30 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.

Ni umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya Sida. Uyu munsi washyizweho mu 1988.

Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

1923: Abantu ibihumbi 140 bishwe n’umutingito mu Buyapani.

1963: Muri iki gihe cy’impera z’umwaka, mu Rwanda hishwe Abatutsi bagera ku bihumbi 20 nyuma y’Ibitero umutwe w’Inyenzi wari wagabye, ndetse hagati mu myaka ya 1960 Loni yatangaje ko icya kabiri cy’Abatutsi bose bari barahunze.

2000: Vicente Fox yarahiriye kuyobora Mexique.

2006: Afurika y’Epfo yatoye itegeko ryemerera gushyingiranwa kw’abaryamana n’abo bahuje igitsina, kiba igihugu cya mbere kibikoze muri Afurika.

Mu muziki

1990: Indirimbo “Ice Ice Baby” ya Vanilla Ice yatsindiye kuba iya mbere mu bitaramo by’umuziki byari byateguwe mu Bwongereza​.

Abavutse

1931: George Maxwell Richards wabaye perezida wa kane wa Trinité-et-Tobago.

1949: Pablo Escobar, Umunya-Colombia, wamenyekanye mu icuruzwa ry’ibiyobyabwenge.

Abapfuye

1973: David Ben Gurion wabaye Minisitiri w’Intebe wa mbere wa Israel akanafatwa nk’uwahanze iki gihugu.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages