Turi ku wa 1 Nyakanga 2026.
Kuri uyu munsi, Imyaka 64 irashize u Rwanda n’u Burundi bihawe n’u Bubiligi ubwigenge butavuzweho rumwe kuko nyuma byagaragaye ko bwari ubwigenge bucagase.
Ni umunsi kandi wahariwe injyana ya Reggae mu muziki, ukanaba umunsi mpuzamahanga wo gutebya abantu bakarangwa n’akanyamuneza.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
2011: Perezida Kagame yahawe igihembo cyiswe Chello Foundation Humanitarian Award kubera imiyoborere myiza.
1903: Irushanwa ryo gusiganwa ku magare rizwi nka “Tour de France” ryakinwe ku nshuro ya mbere.
1980: "O Canada" yemejwe ku mugaragaro nk’indirimbo yubahiriza igihugu cya Canada.
2007: U Bwongereza bwashyizeho itegeko rikumira abantu kunywa itabi mu nyubako zihurirwamo n’abantu benshi.
2013: Croatia yabaye umunyamuryango wa 26 w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi.
Mu muziki
2009: Nyuma y’icyumweru kimwe Michael Jackson apfuye, indirimbo ze ziganje mu 10 zakunzwe kuri Billboard ku buryo hacurujwe kopi ibihumbi 415 za album ze kandi mu cyumweru cyabanjirije urupfu rwe hari hacurujwe kopi ibihumbi 10 gusa.
Abavutse
1961: Havutse Princess Diana wabaye umugore w’Umwami w’u Bwongereza Charles III.
1991: Lucas Vázquez, umunya-Espagne wamenyekanye mu Ikipe ya Real Madrid.
Abapfuye
2014: Gen Anatoly Mikhailovich Kornukov wabaye umupilote w’indege z’intambara mu gisirikare cya leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete, ndetse yanabaye umugaba w’Ingabo zirwanira mu kirere z’u Burusiya.
2005: Renaldo Benson umuhanzi w’umunyamerika mu Njyana ya R&B akaba n’umwanditsi w’indirimbo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!