Tariki ya 1 Mutarama 2022 ni umunsi wa 1 w’umwaka ukaba ari umunsi w’Ubunani ku bagendera kuri Kalendari yitiriwe Papa Grégoire XIII yatangiye gukoreshwa guhera mu 1582 muri za Leta zagengwaga n’Abagatolika.
-45: Hatangijwe Kalendari ya Julien i Roma.
177: Commode yabaye umwami w’abami wa Roma mu gihe na Pertinax yari kuri uyu mwanya bayobora bose (coempereur).
193: Sena ya Roma yatangaje ko Pertinax ari we ugizwe Umwami w’Abami wa Roma nyuma y’uko Commode yicwa.
414: Umwami w’Aba-Wisigoths Athaulf yashatse Narbonne Galla Placidia, umukobwa w’Umwami w’Abami Théodose.
417: Honorius, umuvandimwe wa Galla Placidia, yategetswe gushakana na Constance, waje nyuma kuba Umwami w’Abami w’Ubwami bwa Roma y’Iburengerazuba.
1001: Étienne yambitswe ikamba ryo kuba Umwami wa Hongrie.
1068: Ku munsi w’urupfu rwa Constantin X, umugore we Eudocie yahise ashakana na Diogene wahise agirwa umwami w’abami w’ubwami bwa Byzantin.
1796: Hashyizweho urwego rushya rwa Minisiteri ya polisi mu Bufaransa.
1804: Haïti yabonye ubwigenge.
1806: Mu Bufaransa bahagaritse gukoresha Kalendari y’Abarepubulika basubira ku ya Gergoire.
1863: Abraham Lincoln yahaye abacakara kwishyira bakizana muri Amerika.
1890: Érythrée yariyunze nk’igihugu cyakoronizwaga n’u Butaliyani.
1892: Ikirwa cya Ellis cyaje kuba agace kakira abimukira muri Amerika.
1898: Amerika yari ituwe n’abaturage miliyoni 3,4; Umujyi wa New York, wari ugizwe n’uturere twa Manhattan na Bronx, twari tugize Brooklyn, Queens na Staten Island; yari igizwe na miliyoni 1,4.
1899: Cuba yashyizwe mu bihugu byagengwaga n’Abanyamerika ku buryo bw’agateganyo.
1901: Australie yabonye ubwigenge.
1901: Nigeria yakoronijwe n’Ubwami bw’Abongereza.
1912: Hashyizweho Itegeko Nshinga muri Guverinoma y’u Bushinwa rishyirwaho na Sun Yat-sen.
1924: I Gisaka cyagaruwe ku Rwanda.
1928: Boris Bajanov wari wungirije Staline yahungiye muri Iran.
1942: Hatangajwe ishingwa rya Loni isimbuye Sosiyete y’Ibihugu (Societe des Nations-SDN)
1948: U Butaliyani bwatangiye kugendera ku Itegeko Nshinga.
1956: Sudani yabonye ubwigenge.
1959: Fidel Castro yafashe Cuba, Fulgencio Batista wari umaze gutsindwa ahungira mu Kirwa cya Dominique.
1960: Cameroun yabaye igihugu cya 18 kibonye ubwigenge mu 1960.
1964: Icyari La Rhodésie na Nyassaland byaritandukanyije byigabanyamo ibihugu bya Malawi na Zambie.
1966: Nyuma ya Coup d’État yakozwe na Saint-Sylvestre, Jean-Bedel Bokassa yabaye Perezida wa Kabiri wa Repubulika ya Centrafrique.
1972: Kurt Waldheim yabaye umunyamabanga wa Loni.
1973: Danemark, u Bwongereza na Irlande byinjiye mu muryango w’ubukungu w’ibihugu by’u Burayi.
1985: Leta Zunze Ubumwe za Amerika zavuye muri UNESCO.
1992: Boutros Boutros-Ghali yasimbuye.
1997: Kofi Annan yasimbuye Boutros Boutros-Ghali ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru wa Loni.
1998: Abahutu mu Burundi bateye ikigo cya gisirikare hafi y’Ikibuga cy’Indege cya Bujumbura bicamo abasirikare 182 hapfa abasivili 150.
1999: Hatangiye gukoreshwa ifaranga ry’iyero.
2001: U Bugereki bwinjiye mu bihugu bikoresha iyero (euro).
2003: Luiz Inácio Lula da Silva, bitaga Lula, yabaye Perezida wa mbere wa Brazil.
2006: Inzego z’imitegekere y’igihugu z’u Rwanda zaravuguruwe, intara ziva kuri 12 ziba enye, uturere tuba 30.
2007: Ban Ki-moon ukomoka muri Koreya y’Epfo yabaye Umunyamabanga Mukuru wa Loni asimbuye Koffi Annan.

2010: Espagne yahawe umwanya wo kuyobora Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’u Burayi.
1582: Papa Grégoire XIII yaciye iteka ryo gukoresha Kalendari yiswe iya Gregori (calendrier grégorien).
1880: Ferdinand de Lesseps yatangiye guhanga ubunigo bwa Panama.
1927: Turikiya yatangiye gukoresha Kalendari ya Gregori.
Bimwe mu bihangange byavutse kuri iyi tariki
1431: Alexandre VI, Papa.
1484: Ulrich Zwingli, Umusuwisi wakoze impinduka aho Abaporotesitanti bitandukanyije n’Abagatolika.
1905: Stanislaw Mazur, umuhanga nu mibare ukomoka muri Pologne.
1923: Ousmane Sembène, umwanditsi w’Umunya-Sénégal.
1942: Alassane Ouattara, wabaye Perezida wa Côte d’Ivoire.
1972: Lilian Thuram, umukinnyi w’umupira w’amaguru mu Bufaransa watwaye Igikombe cy’Isi mu 1998.
1992: Jack Wilshere, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’Umwongereza wakiniye Arsenal
1994: Havutse Ndayisenga Valens wamamaye mu mukino wo gusigana ku magare.
1996: Havutse Areruya Joseph wamenyekanye cyane ku kazina ka Kimasa, akaba ari umukinnyi rurangiranwa mu kunyonga igare.
1997: Havutse Moïse Mugisha, umukinnyi mpuzamahanga mu mukino wo gusiganwa ku magare.
Bimwe mu bihangange byatabarutse kuri iyi tariki
138: Lucius Aelius, warezwe n’Umwami w’Abami wa Hadrien.
379: Basile wa Césarée.
1515: Louis XII, umwami w’u Bufaransa.
1894: Heinrich Rudolf Hertz, umuhanga mu bwubatsi no mu bugenge ukomoka mu Budage.
1966: Vincent Auriol, wabaye Perezida wa Mbere wa Repubulika ya IV mu Bufaransa.
TANGA IGITEKEREZO