Tariki ya 1 Mata ni umunsi wa 91 mu minsi y’umwaka, hasigaye iminsi igera kuri 274 kugira ngo umwaka ugere ku musozo.
Bimwe mu byaranze iyi tariki
1891: Kompani ya Wrigley yarashinzwe muri Leta ya Chicago Illinois.
1910: Rukara rwa Bishingwe yishe umuzungu Lupias
1947: Paul yabaye umwami w’u Bugiriki nyuma y’urupfu rwa mukuru we George II utarigeze abyara.
1949: Ubwami bwa 26 bwo muri Ireland bwigenga bwahindutse repubulika.
1954: Perezida Dwight D. Eisenhower wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatanze itegeko ryo gushinga umutwe w’ingabo zo muri Leta ya Colorado.
1967: Igice gishinzwe gutwara ibintu n’amatungo hanze y’igihugu cyatangiye gukora.
1976: Marike ya Apple Inc. yakozwe na Steve Jobs na Steve Wozniak.
1992: Intambara ya Bosnian yaratangiye.
2011: Theoneste Bagosora yatangiye kwisobanura mu bujurire, ku byaha aregwa birimo kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda.
Bamwe mu bavutse kuri iyi tariki
1220: Go-Saga, Umwami w’Abami w’u Buyapani.
1981: Aimmee Chan, Nyampinga wa Hong Kong muri 2006
Bamwe mu batabarutse kuri iyi tariki
1085: Shenzong w’i Song, Umwami w’Abami w’u Bushinwa.
2005: Paul Bomani, umunyapolitiki akaba na Ambasaderi wo muri Tanzania.



















TANGA IGITEKEREZO