Turi ku wa 1 Kanama 2026.
Ni umunsi wa 213 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 152 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Umunsi mwiza w’Umuganura kuri mwese!
Ni Umunsi Mpuzamahanga wo kurwanya Kanseri y’Ibihaha.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1960: Emmanuel de Jambnerine wari Adiministrateri wa Nyanza, yanditse amabwiriza asaba ko Abatutsi bari barajyanywe gutuzwa mu Bugesera ku gahato nyuma bagashaka kwimukayo kubera ubuzima bubi bari babayemo, ko bagomba gusubizwayo hamwe n’inka zabo.
1960: Benin yitwaga Dahomey icyo gihe, yabonye ubwigenge yigobotora ubukoloni bw’u Bufaransa.
1964: Congo-Mbiligi yahinduriwe izina ihinduka Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
2004: Iguriro rigezweho muri Paraguay ryafashwe n’inkongi y’umuriro, abantu 396 bahasiga ubuzima abandi 500 barakomereka.
Mu muziki
1981: Televiziyo ya MTV yatangiye kugaragara ku nshuro ya mbere aho yatangije amashusho y’indirimbo "Video Killed the Radio Star" ya The Buggles.
Abavutse
1948: Havutse Avi Arad, Umunyamerika ufite inkomoko muri Israel, aho azwiho kuba ari we washinze Marvel Studios.
1976: Nwankwo Kanu wubatse izina mu ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru ya Nigeria, aho yanakiniye amakipe atandukanye mu Burayi.
Abapfuye
1944: Manuel Luis Quezon wabaye perezida wa kabiri wa Philippines.
2009: Corazon Aquino na we wayoboye Philippines.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!