Icyo gihe Umusenateri wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Eduard Kennedy, yasabye Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika guhagarika radio y’ikibi RTLM yakomezaga gutiza umurindi Jenoside yakorerwanga Abatutsi mu Rwanda.
Radio Télévision Libre des Mille Collines (RTLM), yari Radiyo yatangiye kuvuga ku wa 8 Nyakanga 1993 ariko yagize uruhare rugaragara muri Jenoside hagati ya Mata na Nyakanga 1994.
Itangira yahawe akabyininiro ka ‘Radiyo Rutwitsi’ ikaba yari ifite studio n’iminara yayo mu nyubako ziri ahari Car Free Zone magingo aya. Iyi Radio yumvwaga n’abaturage benshi cyane, byatumye ikwirakwiza urwango mu buryo bworoshye. Mu bintu byatumye ubwicanyi bugira imbaraga kandi bugakwirakwira vuba, harimo amagambo y’ikangura yavugirwaga kuri iyi Radiyo.
RTLM yatangiye ibiganiro yigisha amacakubiri, ariko ikajya isa n’ibigira mu rwenya, gusa abantu bagenda bavumbura imigambi yayo uko abanyamakuru bayo bacishagaho inyigisho zihembera amacakubiri.
Amwe mu magambo yatambukaga kuri RTLM harimo ngo “Abatutsi mwa nyenzi mwe tuzabica”, ayo magambo yo kubiba urwango yateye impaka mu biganiro bya Arusha, ahaberaga imishyikiraho y’amahoro abatavuga rumwe na Habyarimana baje gusaba ko iyo Radiyo yafungwa maze uwari umuyobozi wayo Ferdinand Nahimana avuga ko iyo Radiyo yashyizweho kugira ngo irwanye Radiyo Muhabura yari iya FPR-Inkotanyi, ariko byabaga ari nko kuyobya uburari.
Nyuma yo guhanurwa kw’indege ya Habyarimana ku ya 6 Mata 1994 RTLM yakanguriye rubanda ko Abatutsi bigometse ari bo bakoze ayo mahano maze ihamagarira abantu icyo yitaga intambara ya nyuma yo gutsemba Abatutsi. Imvugo yasubirwagamo kenshi ni iyo “Gutema ibiti birebire”.
Umunyamakuru wayo Habimana Kantano yavugiye kuri iyi Radiyo ati “Aho bukera muri Kigali haraba akantu”.

TANGA IGITEKEREZO