00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tariki ya 1 Gashyantare

Yanditswe na IGIHE
Kuya 1 February 2026 saa 12:00
Yasuwe :

Turi ku wa 1 Gashyantare 2026.
U Rwanda rurizihiza Umunsi w’Intwari.
Muri rusange, ku Isi yose wizihizwa nk’uwahariwe kwambara imyambaro ya Hijab imenyerewe ku bayisilamukazi.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
2025: Indege itwaye abacanshuro bafatiwe ku rugamba na M23, yahagurutse ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali, berekeza mu bihugu byabo.
1879: Indirimbo “La Marseillaise” yatoranyijwe nk’iyubahiriza igihugu cy’u Bufaransa. Yanditswe na Claude Joseph Rouget de (…)

Turi ku wa 1 Gashyantare 2026.

U Rwanda rurizihiza Umunsi w’Intwari.

Muri rusange, ku Isi yose wizihizwa nk’uwahariwe kwambara imyambaro ya Hijab imenyerewe ku bayisilamukazi.

Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

2025: Indege itwaye abacanshuro bafatiwe ku rugamba na M23, yahagurutse ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali, berekeza mu bihugu byabo.

1879: Indirimbo “La Marseillaise” yatoranyijwe nk’iyubahiriza igihugu cy’u Bufaransa. Yanditswe na Claude Joseph Rouget de Lisle mu 1792 mu gihe cy’Impinduramatwara y’u Bufaransa.

1953: Mu Buholandi habaye umwuzure wahitanye abarenga 1800, hegitari ibihumbi 160 zirarengerwa.

Mu muziki

1964: Guverineri wa Leta ya Indiana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangaje ko indirimbo "Louie Louie" ya Kingsmen ari indirimbo yuzuyemo urukozasoni ahita asaba ko ihagarikwa gucurangwa kuri radiyo za leta.

2018: Moses Ssekibogo wamenyekanye nka Mowzey Radio mu itsinda rya Good Lyfe, yitabye Imana.

Abavutse

1930: Shahabuddin Ahmed, wabaye perezida wa 12 wa Bangladesh na Hussain Muhammad Ershad, wabaye perezida wa 10 w’icyo gihugu.

1931: Boris Yeltsin wabaye perezida wa mbere w’u Burusiya.

1969: Gabriel Batistuta, wabaye umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka muri Argentine.

Abapfuye

1958: Clinton Joseph Davisson, umuhanga mu bugenge ukomoka muri Amerika wahawe igihembo cyitiriwe Nobel mu 1937


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages