Tariki ya 8 Nzeri ni umunsi wa magana abiri na mirongo itanu n’ibiri mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi ijana na cumi n’itatu uyu mwaka ukagera ku musozo.
Uyu munsi Kiliziya Gatolika yizihiza Mutagatifu Dominique.
Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1331: Stephen Uroš IV Dušan yatangaje ko abaye Umwami wa Serbia.
1921: Ku myaka 16 y’amavuko, uwitwa Margaret Gorman wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatsindiye igihembo cya Golden Mermaid Trophy nyuma iki gihembo cyaje kwitirirwa igihabwa Nyampinga uhiga abandi mu gihugu (Miss America).
1926: U Budage bwakiriwe mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Mugabane w’u Burayi.
1954: Hashinzwe SEATO (Southeast Asia Treaty Organization), Umuryango ugamije ubufatanye mu bya Gisirikare.
1959: Hashinzwe AIT (Asian Institute of Technology).
1962: Nyuma y’impinduramatwara yahaye ubwigenge Algeria, hemejwe Itegeko Nshinga.
1968: Itsinda ry’abahanzi The Beatles ryaririmbaga mu Njyana ya Rock, rikaba rizwi cyane mu mateka ya Rock.
Kuri uyu munsi ni bwo baririmbye bikerekanwa muri ako kanya (Live), amashusho y’icyo gitaramo yari ari kwerekana indirimbo yabo yakunzwe yitwa Hey Jude.
1974: Biturutse ku gikorwa cya Politiki gisa n’igiteye isoni kizwi cyane mu mateka ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika nka Watergate Scandal, Perezida Gerald Ford yahaye imbabazi Richard Nixon wamubanjirije ku byaha byose yaba yarakoze akiri ku butegetsi.
1988: Ku nshuro ya mbere muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hafunzwe Pariki yitwa Yellowstone National Park bitewe n’inkongi y’umuriro.
1991: Macedonia yatangiye kwigenga.
Bamwe mu bavutse uyu munsi
1901: Hendrik Frensch Verwoerd, Umunyapolitiki ukomoka muri Afurika y’Epfo.
1972: Os du Randt, Umukinnyi wa Rugby ukomoka muri Afurika y’Epfo.
Bamwe mu batabarutse uyu munsi
1853: Frédéric Ozanam, washinze Umuyango wa Mutagatifu Vincent de Paul (Society of Saint Vincent de Paul)
1933: Umwami Faisal I wabaye Umwami wa Irak.
2008: Ralph Plaisted, wabaye umuhanga ukomeye mu bijyanye n’Ubumenyi bw’Ikirere.



















TANGA IGITEKEREZO