00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tariki 5 Gashyantare

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 5 February 2024 saa 06:30
Yasuwe :

Tariki 5 Gashyantare 2019 ni umunsi wa 36 w’umwaka usigaje iminsi 329 ngo ugere ku musozo.

2 Mbere ya Yezu Kirisitu: Auguste yahawe na Sena ya Roma kuba umubyeyi w’igihugu (père de la Patrie).

63: Umutingito w’Isi wasenye igice kinini cy’Umujyi wa Pompéi.

789: Havutse Ubwami bwa Maroc, Idris aba umwami wa mbere w’ubu bwami.

1597: Abayapani b’Abakirisitu bishwe na Guverinoma nshya yari igiyeho bakekwaho kubangamira umuryango w’Abayapani.

1778: Carolina y’Epfo yabaye Leta ya kabiri kwemeza kwishyira hamwe kwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

1885: Umwami w’u Bubiligi Leopold II yatangaje Congo nk’umutungo we bwite.

1900: Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bwongereza bemeje amasezerano ku bunigo bwa Panama.

1913: Abasirikare barwanira mu kirere b’Abagereki, Michael Moutoussis na Aristeidis Moraitinis babaye aba mbere kujya mu butumwa bwo mu kirere batwaye indege Farman MF.7 yagwaga ku mazi.

1917: Itegeko Nshinga rinakoreshwa kugeza ubu rya Mexique ryaremejwe.

1918: Stephen W. Thompson yarashe indege y’Abadage, iba intsinzi ya mbere y’Abanyamerika mu ntambara yo mu kirere.

1924: Royal Greenwich Observatory yatangije isaha ngenderwaho n’amahanga yose Greenwich Time Signal.

1962: Perezida w’u Bufaransa Charles De Gaulle yatangaje ko Algeria ihabwa ubwigenge.

1969: Yasser Arafat yatorewe kuyobora umutwe w’umuryango wari ugamije kubohoza Palesitina.

1979: Koloneli Denis Sassou-Nguesso yatorewe kuyobora ishyaka ry’abakozi muri Congo Brazaville ryari ishyaka rimwe

1994: Cyprien Ntaryamira waguye mu ndege yarimo perezida Habyarimana Juvénal yabaye Perezida w’u Burundi.

1999: Umuhanga mu iteramakofe Mike Tyson yakatiwe umwaka umwe wo gufungwa azira guhohotera abashoferi babiri mu mpanuka yabaye.

2008: Inkubi y’umuyaga ikomeye cyane yibasiye Amajyepfo ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ihitana 57, iba ityo iya mbere mu kwica benshi nyuma y’iya tariki 31 Gicurasi 1985 yishe 88.

Bimwe mu bihangange byavutse kuri iyi tariki

976: Sanjō,umwami w’Abami w’u Buyapani.

1505: Aegidius Tschudi, umunyamateka ukomoka mu Busuwisi.

1784: Nancy Hanks Lincoln, nyina wa Abraham Lincoln.

1878: André Citroën, Umufaransa wakoze imodoka zo mu bwoko bwa Citroën.

1932: Cesare Maldini, umukinnyi n’umutoza wo mu Butaliyani.

1984: Carlos Tévez, Umunyabigwi muri ruhago ukomoka muri Argentine.

1985: Cristiano Ronaldo, umukinnyi w’umupira w’amaguru wo muri Portugal. Akinira Manchester United.

1992: Neymar, Umukinnyi w’umupira w’amaguru wo muri Bresil ukinira Paris St Germain.

Bimwe mu bihangange byatabarutse kuri iyi tariki

2005: Gnassingbé Eyadema, wabaye Perezida wa Togo guhera mu 1967.

2010: Brendan Burke, waharaniraga uburenganzira bw’ababana bahuje ibitsina.

2010: Harry Schwarz, Umunyamategeko wo muri Afurika y’Epfo warwanyije Politiki y’Ivanguraruhu, Apartheid.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages