Turi ku wa 30 Ugushyingo, ni umunsi wa 334 mu igize umwaka, hasigaye iminsi 31 uyu mwaka ukagera ku musozo.
Bimwe mu byabaye ku wa 30 Ugushyingo
1406: Hatowe Papa Grégoire XII.
1810: Havutse Oliver Fisher Winchestter, umucuzi w’imbunda z’ubwoko bunyuranye.
1817: Havutse Théodore Mommsen, umwanditsi akaba n’umunyamateka. Yakusanyije inyandiko zinyuranye akora n’ubushakashatsi ku mateka ya Roma. Yabiherewe igihembo Nobel mu Buvanganzo mu 1902.
1874: Havutse Sir Winston Churchill, wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza kuva mu 1932 no mu gihe cy’Intambara ya Kabiri y’Isi.

1939: Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti zagabye ibitero muri Finland zirayigarurira.
1942: Mu Bufaransa, hatowe itegeko ryemerera abagore kuba abaganga. Mbere yaho ntibari babyemerewe n’ababikoraga babigiraga rwishishwa.
1956: Ni bwo bwa mbere mu mateka ya Televiziyo ku Isi hose hatambutse ikiganiro cyafashwe mbere (Pré-enregistrée /Pre-recorded).
1956: Ni bwo ku myaka 21 gusa, Floyd Patterson yabaye igihangange ku Isi mu mukino w’Iteramakofe akiri muto kurenza abamubanjirije bose. Yaciye aka gahigo amaze guhigika Archie Moore amutsinze K.O.

1966: Barbados yatangiye kwigenga, yibohora ingoyi y’ubukoloni bw’Abongereza.
1967: Ni bwo Yemen y’Amajyepfo yabonye ubwigenge.
1980: Ni bwo Jocelyne Triadou yabaye igihangange ku Isi mu bakobwa bakina judo bafite ibiro biri munsi ya 72, ubwo yabaga championne du monde.
1988: Hasohotse Film yakunzwe yiswe "Itinéraire d’un enfant gâté" ya Claude Lelouch, irimo Jean-Paul Belmondo, Richard Anconina na Marie-Sophie L.
1991: Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatwaye Igikombe cy’Isi mu mupira w’amaguru ukinwa n’abagore. Iki gihugu cyatsinze Finland mu mukino wa nyuma wabereye mu Bushinwa.
Bamwe mu bavutse uyu munsi
1985: Kaley Cuoco, Umunyamerika wari umukinnyi wa filime akerekana n’imideli.
1986: Jordan Farmar, umukinnyi wa Basketball wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Bamwe mu batabarutse uyu munsi
2010: Rajiv Dixit, umuhanga muri Siyansi ukomoka mu Buhinde; ni umwe mu bantu bamenyekanye cyane muri Suède.
2010: Garry Gross, Umunyamerika wari gafotozi mu buryo b’umwuga.
TANGA IGITEKEREZO