Turi ku wa 29 Mata 2026.
Ni Umunsi Mpuzamahanga w’Imbyino. (World Dance Day)
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1994: Ni bwo bwa mbere Akanama gashinzwe Amahoro ku Isi kize ikibazo cya Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu Rwanda.
1994: Perezida Sindikubwabo yasubiye i Butare avuga ko agiye mu bugenzunzi ngo arebe ko abanya-Butare bari gukora neza akazi yabasabye ko kwica Abatutsi.
2025: Ingabo za SADC zarwaniraga mu Burasirazuba bwa Congo zatangiye gucyura ibikoresho byazo, zibinyuza mu muhanda wa Rubavu-Kigali-Rusumo, bigakomereza muri Tanzania.
2011: Igikomangoma William yashyingiranywe na Catherine Middleton i Westminster Abbey mu bwami bw’u Bwongereza.
1991: Inkubi ikomeye y’umuyaga wagenderaga ku muvuduko wa kilometero 249 ku isaha yibasiye Bangladesh abantu ibihumbi 138 bahasiga ubuzima abandi bagera kuri miliyoni 10 basigara ntaho gukinga umusaya bafite.
Abavutse
1901: Hirohito wabaye umwami w’abami w’u Buyapani.
Abapfuye
1918: Ku myaka 50 umunyabugenge Richard Kandt washinze Umujyi wa Kigali ni bwo yapfiriye mu Budage.
2018: Luis García Meza wayoboye Bolivie.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!