Bimwe mu byabaye kuri iyi tariki mu mateka:
425: Kaminuza ya Constantinople yashinzwe n’Umwami Théodose II binyuze ku mugore we Aelia Eudoxie.
1700: Ikirwa cya Nouvelle Bretagne cyaravumbuwe.
1776: Mu ntambara y’impinduramatwara muri Amerika, urugamba rw’akagezi Moore muri North Carolina yatanyije ingabo za Loyalist.
1844: Repubulika ya Dominica ni bwo yahawe ubwigenge na Haiti.
1860: Abraham Lincoln yavugiye ijambo kuri Cooper Union mu Mujyi wa New York, byanamuteye gutsinda amatora ya Perezida.
1900: Ishyaka ryo mu Bwongereza ryitwa Labour Party ryarashinzwe.
1933: Inzu y’Inteko Inshinga Amategeko y’u Budage Reichstag nibwo yahiye.
1963: Repubulika ya Dominica ni bwo yatoye Perezida wa Mbere Juan Bosch atowe mu nzira ya Demokarasi nyuma y’ubutegetsi bw’igitugu bya Rafael Trujillo.
1991: Uwahoze ari Perezida wa Amerika George H. W. Bush yatangaje ko Koweït yabohowe.
Bamwe mu bavutse kuri iyi tariki
272: Constantine The Great, Umwami w’Abami w’Umuromani.
1976: Tony Gonzalez, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’Umunyamerika.
1980: Brandon Beemer, umukinnyi w’amafilime w’Umunyamerika.
1980: Chelsea Clinton, Umunyamerikakazi akaba n’umukobwa wa Bill na Hillary Clinton.
Bamwe mu batabarutse kuri iyi tariki
1659: Henry Dunster, Perezida wa Mbere wa Kaminuza ya Havard yo muri Leta ya Massachusetts muri Amerika.
1972: Pat Brady, umukinnyi w’amafilime w’Umunyamerika akaba n’umuririmbyi.
2006: Linda Smith, umunyarwenya w’Umwongerezakazi.
2010: Madeilene Ferron, umwanditsi w’Umufaransakazi.
2011: Duke Snider, umukinnyi wa Baseball w’Umunyamerika.
Ibindi
Umunsi mwiza kuri Honorine, Honorius; Galmier, Galmière ; Roger na Sesilina



















TANGA IGITEKEREZO