Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
221: Umwami w’Abami wa Roma Elagabalus yemeye mubyara we Alexander Severus nk’uzamusimbura ku ngoma ndetse ahita amuha izina rya Caesar.
1409: Kiliziya Gatolika yagaragayemo ba Papa babiri, ibihe bikunze kwitwa schism, kuri uyu munsi Petros Philargos yambitswe ikamba ry’ubu-Papa, ahabwa izina rya Papa Alexandre V wari ubaye Papa wa gatatu, nyuma y’uko akanama kazwi nka Council of Pisa gashyizeho abapapa babiri aribo Papa Gregory XII wabaga i Roma na Papa Benedict XII wari ahitwa Avignon.
1917: Mu Ntambara ya Mbere y’Isi yose ingabo za mbere za Leta Zunze Ubumwe za Amerika zageze mu Bufaransa, zije gufatanya n’Abafaransa, Abongereza n’Abataliyani n’Abarusiya kurwanya u Budage na Austria-Hungary.
1955: Muri Afurika y’Epfo, hemewe ubwigenge bw’imitwe ya politiki.
Mu nama yabereye Kliptown, Soweto na Johannesburg, ku ikubitiro hashinzwe imitwe ya politiki irimo ANC (African National Congress) na SAIC (South African Indian Congress) ifungurwa ryayo ryazanye n’intego igira iti "The People Shall Govern!" umuntu agenekereje yavuga ati ”Abenegihugu ni bo bazayobora!"
1960: Somalia yabonye ubwigenge, yibohora ubukoloni bw’Abongereza.
1960: Madagascar yabonye ubwigenge bwayo, yibohora ubukoloni bw’Abafaransa.
Bamwe mu bavutse uyu munsi
1928: Yoshiro Nakamatsu, umushakashatsi w’Umuyapani.

1937: Robert Coleman Richardson, Umunyamerika w’umuhanga mu bijyanye n’Ubugenge, wanabiherewe Igihembo cyitiriwe Nobel.
1968: Paolo Cesare Maldini, wabaye umukinnyi w’umupira w’amaguru mu Butaliyani.
Paolo Cesare Maldini yatangiye gukinira Ikipe y’Igihugu afite imyaka 14 y’amavuko, dore ko yatangiye kuyikinira mu 1988.
1970: Paul Thomas Anderson, ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Bamwe mu batabarutse uyu munsi
1810: Joseph-Michel Montgolfier, umushakashatsi wo mu Bufaransa.
1836: Claude Joseph Rouget de Lisle, umuhanzi w’umwanditsi wo mu Bufaransa, uyu ni na we wahimbye indirimbo yubahiriza Igihugu cy’u Bufaransa.
1949: Kim Gu wabaye Perezida w’Agateganyo wa Repubulika ya Koreya y’Epfo.
2003: Denis Thatcher, umufasha wa Margaret Hilda Thatcher wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza mu 1979-1990.
TANGA IGITEKEREZO