Bimwe mu bitazapfa kwibagirana mu byaranze uyu munsi:
Mu Rwanda: Ku wa 22 Ukuboza 1904 havutse Bigirumwami Aloys, Umunyarwanda n’Umunyafurika wa mbere wagizwe Bishop na Papa Pius XII, mu gihe cy’ingoma mbiligi muri Afurika.

Mu 401 ni bwo Innocent I yatorewe kuba Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi.
Mu 1808, uwamenyekanye nk’imbarutso y’umuziki w’ubu Ludwig van Beethoven yamuritse symphonie (ikirumbeti) ye ya gatanu mu zigera ku icyenda yamenyekanyemo.
Mu 1917 mu gihe cy’Intambara ya Mbere y’Isi, habaye ibiganiro by’amahoro hagati y’u Burusiya n’u Budage, byabereye mu Mujyi wa Brest-Litovsk wo muri Belarus hafi y’umupaka wa Pologne.
Mu 1941 mu gihe Intambara ya Kabiri y’Isi yacaga ibintu, Winston Churchill wari Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza yagiranye ibiganiro by’amahoro n’uwari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Flanklin Delano Roosevelt.
Mu 1971 ni bwo umudipolomate w’Umunya-Australia, Kurt Wald Heim yatorewe kuyobora Umuryango w’Abibumye, UN.
Mu 1900 ni bwo bwa mbere na mbere umukiliya wanamenyekanye mu by’amasiganwa y’imodoka, Umunya-Australia Emil Jellinek yabimburiye abandi kugezwaho imodoka ya mbere yo mu bwoko bwa Mercedes.
Abavutse kuri uyu munsi:
Mu mwaka wa 244, Umuromani wabaye umunyagitugu cyane Gaius Aurelius Diocletianus Augustus ni bwo yavutse.
Mu 1178 havutse uwiyitaga Umwami w’abami w’u Buyapani, Antoku.
Mu 1876, Philippo Tommaso Marinetti, umusizi akaba n’umwanditsi wari ufite ubwenegihugu bwa Misiri n’ubw’u Butaliyani ni bwo yavutse.
Abatabarutse:
Mu 1969, uwabaye Perezida wa 45 wa Bolivia, Enrique Penaranda del Castllo ni bwo yatabarutse.
Mu 2009, Albert Joseph Scanlon wabaye icyamamare mu mukino w’umupira w’amaguru by’umwihariko mu ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza no muri Manchester United ni bwo yatabarutse.
TANGA IGITEKEREZO