Tariki ya 20 Nyakanga ni umunsi wa 202, hasigaye iminsi ijana na mirongo itandatu n’itatu uyu mwaka ukagera ku musozo.
Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1810: Abaturage ba Bogota muri New Granada batangaje ko bibohoye ubukoloni bwa Espagne.
1871: British Columbia, ni intara iherereye mu Burengerazuba bwa Canada, yihuje n’icyo gihugu.
1951: Umwami Abdullah I wa Jordan yiciwe muri Palestina, mu masengesho yo ku wa Gatanu yari yagiriye i Yerusalem.
1959: Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’i Burayi mu bijyanye n’ubufatanye mu by’ubukungu, wemeye ubufatanye na Espagne.
1960: U Bubiligi bwagaragaje ukwihagararaho mu Kanama k’Umuryango w’Abibumbye ku mpamvu bwari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu gihe guverinoma ya Congo yo yasabaga Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete kohereza ingabo zabo kuza gutsimbura no kwirukana Ababiligi muri Congo-Kinshasa.
Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyetete zabujijwe kwivanga muri ibi bibazo bya Congo-Kinshasa n’Ababiligi, bikozwe na Amerika n’u Bufaransa ndetse n’Umuryango wa Atlantic (Atlantic Treaty Organization).
1968: Hashinzwe Special Olympics, imikino ihuza imbaga nyamwinshi y’abakuru n’abato, by’umwihariko abafite ubumuga butandukanye.
1969: Gahunda ya Apollo yageze ku ntego zayo kuko Apollo ya cumi n’imwe yashoboye kugeza bwa mbere umuntu ku butaka bwo ku kwezi. Extra-vehicular activity (EVA) yashoboye kugendera ku kwezi.
1969: Harangijwe intambara hagati ya Honduras na El Salvador nyuma y’iminsi itandatu yari imaze itangiye.
Iyi ntambara yatejwe n’umukino w’umupira w’amaguru wahuje amakipe y’ibihugu byombi, biturutse ku makimbirane ya politiki yari hagati y’ibyo bihugu.
1977: Ikigo cy’Ubutasi cya Amerika, CIA (Central Intelligence Agency) cyashyize ahagaragara inyandiko z‘amabanga ziba zigenzurwa na Guverinoma, zikubiye mu cyo bita Freedom of Information Act (FOIA).
1980: Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Umutekano kemeje mu buryo budasubirwaho ko Jerusalem idafatwa nk’Umurwa Mukuru wa Israel.
2000: Muri Zimbabwe, hatangijwe imyanya igenewe abatavuga rumwe n’ubutegetsi mu Nteko Ishinga Amategeko, bwa mbere mu mateka.
2006: Ingabo za Ethiopia zinjiye muri Somaliya.
Bamwe mu bavutse uyu munsi
356 mbere y’ivuka rya Kirisitu: Havutse Alexander The Great, Umwami wa Macedonia.
1822: Gregor Mendel, umushakashatsi ukomoka mu Budage, ufatwa nk’umubyeyi wa siyansi yiga ibijyanye n’uruhererekane (Genetics).
Bamwe mu batabarutse uyu munsi
985: Papa Boniface VII
1982: Okot p’Bitek, umuhanzi w’umusizi wo muri Uganda.
1992: Václav Have yabaye Perezida wa Czechoslovakia.
2009: Mark Rosenzweig, Umunyamerika w’umushakashatsi mu bijyanye n’ubwonko.

Ibitabo byasohotse
2000: From Dawn To Decadence cya Jacques Barzun
1951: Joy Street cya Frances Parkinson Keyes
1980: The New York Times 60-Minute Gourmet cya Pierre Franey
2005: The Secret Man cya Bob Woodward
2006: At Risk cya Patricia Cornwell
Indirimbo zakunzwe muri Amerika
2017: Luis Fonsi & Daddy Yankee Featuring Justin Bieber - Despacito
2016: Drake Featuring WizKid & Kyla - One Dance
2015: Wiz Khalifa Featuring Charlie Puth - See You Again
2014: Iggy Azalea Featuring Charli XCX - Fancy
2013: Robin Thicke - Blurred Lines
2012: Carly Rae Jepsen - Call Me Maybe
2011: LMFAO - Party Rock Anthem
2010: Katy Perry - California Gurls
2009: The Black Eyed Peas - I Gotta Feelingyoutube
2008: Katy Perry - I Kissed A Girl
2007: Rihanna - Umbrella
2006: Nelly Furtado - Promiscuous
2005: Mariah Carey - We Belong Togetheryoutube
2004: Usher - Burnyoutube
2003: Beyonce - Crazy In Love
2002: Nelly - Hot In Herre
2001: Usher - U Remind Meyoutube
2000: matchbox twenty - Bentyoutube
1999:Will Smith - Wild Wild West
TANGA IGITEKEREZO