Bimwe mu byaranze uyu munsi
1770: Ku myaka 14 y’amavuko Marie Antoinette yashyingiranywe na Louis Auguste waje kuba Umwami w’u Bufaransa, icyo gihe yari afite imyaka 15 y’amavuko.
1777: Uwitwa Lachlan McIntosh yarasanye n’uwitwa Button Gwinnett ubwo bari mu mukino wo kurwana, icyo gihe bari hafi y’ahitwa Savannah muri Leta ya Georgia. Uyu Gwinnet nyuma y’iminsi itatu yitabye Imana aba umwe mu bashyize umukono ku masezerano yahesheje Leta Zunze Ubumwe za Amerika ubwigenge.
1916: Abadage basimbuye Ababiligi mu gukoloniza u Rwanda.
1929: California muri Hollywood hatanzwe bwa mbere ibihembo bya sinema ”Academy Award".
1975: Junko Tabei yabaye umugore wa mbere uzwi mu mateka washoboye kugera ku gasongero k’umusozi muremure ku Isi witwa Everest.
Junko Tabei akomoka mu Buyapani nyuma yo kurangiza amashuri muri Kaminuza ya Showa Women aho yabaga mu itsinda ry’aburira imisozi (Mountain Climbing Club) mu 1969 yaje gushinga itsinda rye ku giti cye, yuriye imisozi miremire itandukanye nka Fuji, Suiss Alps na Everest.
1983: Inyeshyamba zo mu Mutwe wa Sudan People’s Liberation Army bagabye ibitero byo kurwanya Guverinoma ya Sudani yari iriho icyo gihe.
1991: Umwamikazi w’Ubwami bw’Abongereza Elizabeth II yabaye umuntu wa mbere wo mu Bwami bw’u Bwongereza wagiranye ibiganiro na Kongere ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
2003: Muri Maroc mu Mujyi wa Casablanca habaye igitero cy’abiyahuzi cyahitanye abantu 33 gikomeretsa abandi 100.
2005: Kowait yahaye abagore uburenganzira bwo gutora no gutorwa.
2007: Nicolas Sarkozy yabaye Perezida w’u Bufaransa.
Bamwe mu bavutse kuri uyu munsi
1824: Havutse Levi P. Morton, wabaye Visi Perezida wa 22 wayoboye igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Levi Parsons Morton yavutse tariki 16 Gicurasi atabaruka 16 Gicurasi 1920, avukira ahitwa Shoreham yabaye Visi Perezida wa Amerika guhera mu 1889 kugera mu 1893. Nyuma yabaye guverineri wa 31 wayoboye Umujyi wa New York.

1970: Gabriela Sabatini, umukinnyi wa Tennis ukomoka muri Argentine.
1985: Café, umukinnyi w’umupira w’amaguru wo muri Brésil.
Bamwe mu batabarutse uyu munsi
1993: Marv Johnson, umuririmbyi w’injyana ya R&B ukomoka muri Amerika.
1977: Modibo Keita, yabaye Perezida wa Mali.
Modibo yavutse ku wa 4 Kamena 1915, yabaye Perezida wa mbere wa Mali mu 1960-1968, aba Minisitiri w’Intebe wa Federation ya Mali.
2008: Robert Mondavi, uwashinze uruganda rwa vino muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
TANGA IGITEKEREZO