Tariki 14 Nzeli ni umunsi wa 258 mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi 107 uyu mwaka ukagera ku musozo.
Uyu munsi Kiliziya Gatolika irizihiza Mutagatifu Materne
Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1901: William McKinley wari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma yo kwicwa arashwe tariki 6 Nzeri yaje gusimburwa na Theodore Roosevelt.
1917: Ku mugaragaro u Burusiya bwatangaje ko bubaye Repubulika
1923: Miguel Primo de Rivera yabaye umunyagitugu uyobora Espagne
1960:Hashinzwe Umuryango w’Ibihugu bicukura bakanacuruza peteroli uzwi cyane nka OPEC
1975:Umunyamerika wa mbere yashyizwe ku rutonde rw’Abatagatifu, uyu ni uwitwa Elizabeth Ann Seton, washyizwe mu gitabo na Papa Paul VI
1982: Nibwo Bachir Gernayel Perezida wa mbere wari watowe n’abaturage muri Lebanon yishwe na bombe yatewe i Beirut mu murwa mukuru w’icyo gihugu.
1984: Umuntu wa mbere yabashije kuguruka iruhande rw’inyanja ya Atlantic muri balo nini zitembera mu kirere
1994 : Bitewe n’imyigaragambyo ikomeye, hasubitswe amarushanwa y’umukino wa Baseball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ’’The 1994–95 Major League Baseball” dore ko iyi myigaragambyo yamaze igihe kigera ku minsi 242.
1995 : Nibwo imikino yo kwerekana uburyo uba wakujije umubiri wawe yaberaga i Tokyo yafunguwe
1998: Amasosiyete y’itumanaho MCI Communications and WorldCom zumvikanye kuri miliyari 37 z’amadorari y’amanyamerika maze zirahuzwa ziba MCI WorldCom
1999: Ibihugu bya Kiribati, Nauru na Tonga byinjiye mu muryango w’abibumbye
2001: Historic National Prayer Service ari yo masengesho rusange yabereye Washington National Cathedral basabira abazize ibitero byo ku itariki 11 Nzeli.
Amasengesho nk’ayo yabereye muri Canada kuri Parliament Hill, akaba ari yo masengesho rusange ya mbere yitabiriwe mu murwa mukuru wa Canada.
2003: Binyuze muri Kamarampaka, igihugu cya Estonia cyemeje kwinjira mu muryango w’ubumwe bw’Ibihugu by’Uburayi.
Isabukuru
1913: Jacobo Arbenz, Perezida wa Guatemala
1936: Ferid Murad, umunyabugenge n’umuhanga mu gukora imiti w’umunyamerika, wanabonye igihembo kitiriwe Nobel mu Bugenge (Physics) n’Ubuganga
1965: Dmitry Medvedev, Perezida w’Uburisiya muri ibi bihe
Abatabarutse
1901: William McKinley, wabaye Perezida wa 25 ku rutonde rw’Abaperezida byoboye Leta Zunze Ubumwe za Amerika
2003: Yetunde Price, umuvandimwe wa Venus na Serena Williams abakinnyi bazwi cyane mu mukino wa Tennis
2009: Jody Powell, Umunyamabanga w’itangazamakuru muri Amerika ku gihe cya Jimmy Carter



















TANGA IGITEKEREZO