Tariki ya 11 Ukuboza ni umunsi wa 346 w’umwaka wa 2019. Hasigaye iminsi 20 ngo uyu mwaka usozwe.
Tariki ya 11 Ukuboza, ni umunsi witiriwe ba Mutagatifu Sabin na Barsbas.
Bimwe mu byibukwa kuwa 11 Ukuboza mu mateka y’isi
11/12/0361 : Umwami w’Abami Julien yaciye ingando i Constantinople, ahashyira indaro z’imisengere gakondo, ahatikiriza imbaga y’abakiristo.
11/12/1816 :‘Indiana yabaye Leta ya 19 mu zigize izunze ubumwe za Amerika
11/12/1848 : Igikomangoma Louis-Napoléon Bonaparte yatorewe kuyobora u Bufaransa, atsindiye ku majwi 74%
11/12/1936 : G. Kulin yavumbuye astéroïde (1436) yiswe Salonta
11/12/1937 : U Butaliyani bwikuye mu Muryango Mpuzabihugu (Société des nations – SDN).
11/12/1941 : U Budage n’u Butaliyani byagabye ibitero kuri Leta Zunze Ubumwe za Amerika
11/12/1957 : Umuririmbyi Jerry Lee Lewis yashatseho umugore mubyara we Myra Gale Brown wari ufite imyaka 13
11/12/1958 : Igihugu cyitwaga Haute Volta cyabonye ubwigenge gihinduka Burkina Fasso
11/12/1961 : Ubwato bw’Abanyamerika butwara Kajugujugu z’intambara bwageze i Saïgon, USA iba yinjiye ityo mu ntambara kuri Vietnam.
11/12/1962 : Nibwo abantu ba nyuma banyonzwe muri Canada. Abo ni Ronald Turpin na Arthur Lucas
11/12/1976 : Indege Ilyushin 76 y’Abasoviyete yasandaraiye i Leninakan, ihitana abantu 78
11/12/1987 : Ivatiri itezemo igisasu yahitanye abantu 11 i Saragosse muri Espagne.
11/12/1991 : Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete (U.R.S.S.) zarasheshwe, nyuma y’imyaka 74 y’amage, havuka u Burusiya
11/12/1994 : Boris Eltsine yategetse ko Ingabo z’u Burusiya zigarurira Chechnya na Techéchénie.
11/12/1999 : Sonia Rolland yatorewe kuba Nyampinga w’u Bufaransa
11/12/2000 : Urukiko rw’Ubujurire rw’i Santiago bwakuyeho ikurikiranwa mu nkiko rya Jenerali Pinochet wigeze kuyobora Chili.
y’Umuryango w’Abibumbye yari yateraniye I New York.
2006: Felip Cardelon wari perezida wa Mexique, yashyizeho igisirikare kidasanzwe agiha inshingano yo kurwanya ihingwa n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge icyo gihugu cyamenyekanyemo cyane mu ruhando mpuzamahanga.
2008: Bernard Madoff, umuherwe w’umunya Amerika wabaye ikirangirire mu bijyanye n’ubushabitsi no gutsindira amasoko yahamijwe icyaha cy’ubushabitsi bwa magendu acibwa ihazabu ya miliyari zisaga 50 z’amadolari ndetse nyuma mu 2009 aza gusabirwa n’urukiko gufungwa imyaka 150.
2012: Mu mujyi wa Aqrab wo muri Syria haturikirijwe ibisasu bihitana abantu bagera ku 125 abandi 200 barakomereka.
Abavutse
1475 : Papa Leo X wabaye Umushumba wa Kiliziya Gatulika mu kinyejana cya 16.
1982: Jimmy Gatete, wabaye umukinnyi ukomeye w’umupira w’amaguru mu ikipe ya APR FC ndetse n’ikipe y’igihugu Amavubi akanayihesha kwitabira bwa mbere amarushanwa nyafurika ahuza ibihugu, CAN yabereye muri Tunisia mu 2004.
Bamwe mu batabarutse uyu munsi
384 : Papa Damasus I wabaye Umushumba wa Kiliziya Gatulika mu kinyejana cya kane.
2008: Bettie Page, umunyamideli wari ufite inkomoko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika wamenyekanye cyane mu myaka ya 1950.
TANGA IGITEKEREZO