– Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1887: Ku munsi wa Pasika Papa Leo XIII yafunguye ku mugaragaro Kaminuza Gatolika ya Amerika.
1912: Ubwato bwa Titanic bwahagurutse ku Cyambu cya Southampton mu Bwongereza ku nshuro yabwo ya mbere ari nayo ya nyuma bwari bukoze urugendo.
1919: Ishyirahamwe ry’Abakinnyi ba Golf babigize umwuga, ryatangiye muri USA i New York.
1957: Hafunguwe Canal de Suwez nyuma y’igihe cy’amezi atatu yari imaze ifunze.
1959: Habaye ubukwe bw’Umwami w’Abami w’Ubuyapani Akihito yashyingiranwe na Michiko.
1972: Mu ntambara yashyamiranyaga Amerika na Vietnam, ku nshuro ya mbere guhera mu 1967, USA yarashe Vietnam y’Amajyaruguru.
1991: Mu Butaliyani ikamyo nini yari ipakiye peteroli yagonganye n’imodoka ya Moby Prince hapfa abantu 140.
1992: Hakozwe ubwicanyi ahitwa Maraghar bwibasiye ubwoko bw’Abanyarumeniya, mu Ntambara ya Gisivili ya Nagorno-Karabahk.
– Abavutse kuri uyu munsi
1735: Button Guinnet washyize umukono ku masezerano yo kwemeza ubwigenge bwa USA.
1973: Roberto Carlos, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka muri Brazil wamenyekanye cyane mu Ikipe ya Real Madrid yo muri Espagne.
– Abatabarutse kuri uyu munsi
1585: Papa Gregory XIII
2010: Lech Kaczynski wari Perezida wa Pologne n’umugore we Maria Kaczynski baguye mu mpanuka y’indege Tu-154.



















TANGA IGITEKEREZO