00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tariki 1 Kamena

Yanditswe na
Kuya 1 June 2022 saa 07:07
Yasuwe :

Ibyibukwa tariki ya 1 Kamena.

70: Umutingito wahitanye abantu 6000 mu Bushinwa.

1792: Ni bwo Kentucky yabaye Leta ya 15 mu zigize Amerika.

1796: Tennessee yagizwe Leta ya 16 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

1879: Napoléon Eugène Louis Bonaparte, Umuhungu wa Napoléon III, Umwami w’Abami w’u Bufaransa, yiciwe muri Afurika, ahitanywe n’Abazulu bakomoka muri Afurika y’Epfo. Si Rukara rwa Bishingwe wenyine wishe rugigana, abenshi ahubwo barivuganywe muri Afurika y’Amajyepfo, iy’Iburengerazuba n’ahandi hegereye inyanja.

1965: Impanuka mu kirombe cy’amabuye y’agaciro cya Yamano mu Buyapani yahitanye abantu 237.

1972: Ikipe ya Yougoslavie yihanangirije iya Venezuela ku bitego 10-0 mu mupira w’amaguru.

1938: Ni bwo Superman yahanzwe n’igisubizo ngarurabuyanja ku Bayahudi bari basumbirijwe n’urwango bari bafitiwe n’Abanazi bo mu Budage, bigakazwa na Perezida wabo Hitler. Kuri iyi taliki rero ni bwo abagabo babiri b’Abayahudi (Israel), bahimbye Umuyahudi bise SuperJuif – Superman, ufite ububasha bwo gukora ibidakorwa na bose, ubasha kuguruka, uhangamura ibyananiranye, kandi udakangwa na mba.

N’ubwo uyu muntu atabagaho, uburyo yavuzweho, akigishwa hirya no hino, bakajya banongeraho ko uko Messia yabagendereye, bashobora no kuzagendererwa n’undi uzabakiza Abadage, byatumye Abayahudi benshi basubiza agatima impembero.

Cyakora nyuma y’imyaka itari myinshi, abashushanyi b’Abanyamerika, batangiye kumugaragaza nk’umunyamerika, bituma umwimerere w’inkomoko ya Superman igenda izamo urujijo.

Ikindi kivugwa ni uko aba bahanzi babiriba superman –Super-juif Jerry Siegel na Joe Shuster, bakoreshaga inyuguti S nk’ikirango cya Superman, ariko bikanagaragariza benshi inyuguti ihuriweho n’abahanzi b’iyi ntwari y’intekerezo (super-héro mythique). Naho Jerry Siegel ufite n’ubwenegihugu bwa USA ariko agakomoka muri Israel, ni umwe mu bantu 100 bagaragara ku rutonde rw’abantu b’ingenzi kurenza abandi mu mateka ya Israel. Urwo rutonde rugaragaraho na Mose wabakuye mu Misiri.

1980: Ni bwo CNN (Cable News Network), Televiziyo y’Abanyamerika, yatangiye ibiganiro byayo.

1987: Ni bwo bwa mbere ku Isi France Info. yavutse. Yabaye iya mbere yerekana amakuru gusa amasaha 24/24.

1990: Perezida George Bush wa Amerika na Mikhail Gorbachev ku ruhande rw’u Burusiya basinye amasezerano yo guhagarika intwaro z’ubumara n’iza kirimbuzi. Aya masezerano ntiyigeze ashyirwa mu bikorwa.

2003: Gnassingbé Eyadéma (se wa Faure Gnassingbé), yatorewe kuyobora Togo, kuri manda ye gatanu.

2009: Indege nini yo mu bwoko bwa Airbus A330-200 ya Air France yasandariye mu kirere iva i Rio de Janeiro igana i Paris, ihitana abagenzi bose 228 bari bayirimo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .